Perezida Emmanuel Macron yatsinze igitego mu mukino wahuriyemo ibyamamare

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-25 12:07:46 IMIKINO

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatsinze igitego mu mukino wa gicuti wahurije hamwe ibyamamare byo muri ruhago y’igihugu i Paris, mu gikorwa cyateguwe hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.

Ni igikorwa ngarukamwaka cyo gufasha cy’Umuryango Brigitte Macron’s Hospital Foundation washinzwe n’Umugore we. 

Macron yari mu ikipe yatsinzemo ibitego 5-3 irimo abandi bakinnyi bakanyujijeho nka Eden Hazard, Didier Drogba ndetse n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps bakina n’iyarimo Arsène Wenger, Samuel Eto’o n’abandi.

Ikipe yari iyobowe na Perezida Macron wakinye iminota yose y’umukino yitwaye neza isoza umukino ifite ibitego 5-3. Aha harimo kimwe cye yinjije kuri penaliti nk’uko yabikoze mu 2021 ubwo aheruka kugaragara mu mukino nk’uyu.

Macron yagize ati: "Amakipe abiri ariko intego n’imwe: kuzamura imibereho ya buri munsi y’abana n’abangavu bari mu bitaro".

Macron, watsinze igitego kuri penaliti mu mukino nanone nk’uyu mu 2021, yagiye arushaho kwitabira siporo mu rwego rwo kwitegura imikino Olempike y’i Paris.