Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye Ambasaderi wa Danemark mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-05 09:21:07 AMAKURU

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 04 Ukuboza2023, Nibwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Madamu Signe Winding Albjerg, Ambasaderi wa Danemark mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala, muri Uganda baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Aba bayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari no gushyiraho inzira nshya z'imikoranire.

Mu rwego rw’ubutabera Denmark yoherereje u Rwanda abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorerewe abatutsi barimo Emmanuel Mbarushimana woherejwe muri 2014 na Wenceslas Twagirayezu, woherejwe muri 2018.

Mu 2021 ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya Politiki ndetse n’andi masezerano agamije gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira hirya no hino ku isi mu buryo burambye.