Muhire Kevin yavuze umukinnyi watumye basezererwa na Bugesera FC asaba ubuyobozi kutongera kuyora abakinnyi bose babonye ku isoko

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-04-24 10:00:12 IMIKINO

Captain wa Rayon Sports Muhire Kevin, yavuze ko amakosa y'umuzamu Khadime Ndiyaye , ariyo yatumye basezererwa na Bugesera FC mu gikombe cy'amahoro, ndetse avuga ko abona ubuyobozi bwaribeshye ku bakinnyi bwaguze , asaba ko umwaka utaha ayo makosa atakongera kubaho .

Kuwa kabiri taliki ya 23 Mata nibwo Rayon Sports yatsinzwe igitego 1-0 na Bugesera FC, iyisezerera muri 1/2 mu gikombe cy'amahoro, ku giteranyo cy'ibitego 2-0, nyuma y'umukino captain wa Rayon Sports Muhire Kevin yabwiye abanyamakuru ko , bo nk'abakinnyi bitanze uko bishoboka ,ariko ikosa ry'umuzamu Khadime Ndiyaye, ariryo ryatumye batsindwa , kuko ariryo ryavuyemo igitego rukumbi Bugesera FC yabatsinze.


Nubwo ari umuzamu mwiza ariko Muhire Kevin yavuze ko Khadime Ndiyaye ariwe wabatsindishije

Abajijwe inama yaha ubuyobozi,kugirango umwaka utaha, Rayon Sports itazagira umwaka mubi nkuwo igize ubu , Muhire Kevin yagize ati " umupira ni ugushora , kugirango wunguke bisaba gushora , umwaka utaha bazashake abantu bashinzwe kugura ariko bazi umupira , kugirango bazabashe kugura neza , ibyabaye uyu mwaka bitazongera umwaka utaha, numva ko kubwanjye ababirimo babonye isomo, natwe tubonye isomo , umwaka utaha ndizera ko bizagenda neza ".

Yavuze ko kuba Rayon Sports yaratakaje abakinnyi benshi mu mwaka hagati , nabyo byayikozeho kuko abari abasimbura bitakunze , nubwo batanze ibyo bafite byose , yanavuze ko ntawukwiye kurenganya umutoza Julie Mete, kuko nta makaso yakoze yatumye batsindwa ,ahubwo ko abakinnyi Rayon Sports ifite batari bahagije ,ngo babone intsinzi ,yasabye abafarana kwihangana , ko umupira ariko bigenda .


Ikipe ya Rayon Sports yatakaje abakinnyi benshi isigara ikonisha abari abasimbura

Ikipe ya Rayon Sports isoje umwaka w'imikino itwaye igikombe kiruta ibindi gusa (super cup ) , nyamara yari yatangiye ifite intego zo gutwara ibikombe byombi bikinirwa mu Rwanda , yari ifite kandi intego zo kongera guhagararira uRwanda, mu marushanwa nya Africa ariko nabyo ntabwo bigishobotse , Rayon Sports yaguze abakinnyi bagera kuri 14 ariko twavugako abagera ku 9 bose bayihombeye , ndetse yagize ihuzagurika mu mwaka hagati, yaba mu gutakaza abakinnyi n'abatoza .