Nyanza: Abantu batatu barimo abanyerondo bagonzwe na HOWO bahita bapfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-26 10:01:55 AMAKURU

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, Nibwo mu muhanda Nyanza- Kigali ahazwi nk’i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoranya A mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yapfiriyemo abantu batandukanye barimo abashinzwe umutekano bari bugamye.

Amakuru avuga ko abantu batatu barimo umushoferi wari uyitwaye n’abandi bashinzwe umutekano bazwi nk’abanyerondo babiri bahita bapfa.

Abapfuye n’umushoferi witwa Nkurikiyimfura Emmanuel w’imyaka 28, abanyerondo bapfuye bo ni Ndayisenga Eraste w’imyaka 42 na NSHIMIYIMANA Jean de Dieu w’imyaka 40.

Abageze bwa mbere aho impanuka yabereye babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko imodoka yaje isanga bariya banyerondo ku giti bari bugamyeho imvura ibagongana n’icyo giti babiri bahita bapfa cyakora undi bari kumwe we abasha kwiruka ntiyagira icyo aba.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda Emmanuel Kayigi yabwiye UMUSEKE ko iriya mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’umushoferi.

Uretse bariya batatu bapfuye, uwari kumwe na shoferi(Kigingi) nawe yakomeretse akaba yahise ajyanwa kuvurirwa Kwa muganga i Nyanza.

Polisi isaba abashoferi kwirinda gukorera  ku jisho rya polisi cyangwa kuri camera zo mu muhanda ngo niba batabibonye ngo bagendera ku muvuduko mwinshi kuko isaha iyari yose ashobora gukora impanuka bikamugiraho ingaruka, bikaba byanagira ingaruka kubandi bari gukoresha umuhanda bityo nta kwirarara.