Rwamagana: Yagiye gusambanira mu rugo rw'abandi nyirurugo aramutema

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-27 16:52:08 AMAKURU

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Nibwo mu rugo ruherereye mu Mudugudu w'Urugwiza, Akagari ka Binunga mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, hatemewe umugabo wari waje gusambanya umugore wo mu rurwo rugo.

Amakuru BTN yahawe n'abaturage bo muri aka Kagari ka Binunga ariko batifuje ko amazina n'imyirondoro byabo bijya mu itangazamakuru kubwo umutekano wabo,  bavuze ko uwafashwe agatemeshwa mu mutwe umuhoro na nyirirugo witwa Habimana Pascal, ngo yabanje gusambanira n'uwo mugore mu rutoki hanyuma uwo mugore nabwo ahita amusaba ko bakomereza imishyikirano yabo mu rugo rwe kuko umugabo we ntawe kumbi yari aryamye mu nzu ariko  yabanje kubumva akabihisha dore ko yari asanzwe afite amakuru yuko basanzwe bamuca inyuma.

Umwe ati" Amakuru twamenye nk'abaturanyi batuye ino ni uko Pascal yabanje gusambanira mu rutoki n'uwo mugore nyuma yo gusangira inzoga bagasinda bakinigurira mu busambanyi noneho basoza umusambane we akamusaba ko bajya gukomereza ibyishimo mu rugo rwe dore ko ngo umugabo we atari ahari nyamara ahubwo yari yaje kare akaryama bakwinjira akabihorera akabona kumutema nyuma yo gusanga bakora amarorerwa".

Undi nawe ati" Ubwo rero bamuzamukanye bamujugunya imbere y'urugo rw'umuturanyi we Lambert( Mutekano) hanyuma abamuzanye baravuga ngo mufate ishyano ryanyu ariko bari babanje kumuhondagura yanoze".

Bakomeza bavuga ko kubera urusaku rw'abamurebaga hari abandi baturanyi bahise bahurura noneho biyemeza kujyana uwatemwe kwa muganga ariko bageze nzira umurwayi ahita abasaba ko bahagarara agasubira mu rugo kubera imbeho kumbi ahubwo ari uko atagira ubwisungane mu kwivuza( Mituweli).

Cyakora nubwo Habimana Pascal utuye mu Mudugudu wa Kabeza n'ubundi mu Kagari ka Binunga, yafashwe asambanira mu rugo rw'abandi, Abaturage bakomeje babwira BTN ko ashobora kuba yarabitewe n'agahinda yatewe n'umugore we bashakanye witwa MUKASHYAKA Olive( Mamman Keza), Kubera ko yamusahuye akamucucura utwo bagohokanye cyane ko ku munsi umugabo yafashwe asambanira mu rugo rw'abandi aribwo uyu mufasha we yari avuye mu rwahukaniro.

Aba baturage bakomeza bavuga ubuyobozi bukwiye guhagurukira amakimbirane yo mungo cyane cyane akunda guterwa n'ubusinzi ndetse n'ubuharike.

BTN yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, MUKANTMBARA Brigitte niba iki kibazo cy'ubusambanyi cyatumye hari utemwa, ubuyobozi bukizi maze avuga ko ntacyo abiziho ariko agiye kugikurikirana akagira icyo abitangazaho.


Iki kibazo cy'imiryango icana inyuma kitavugutiwe umuti hakiri kare ntabwicanyi bubaye, gishobora gufata indi ntera cyane ko muri iri joro n'ubundi Pascal yafatiwemo hari amakuru ikinyamakuru btnrwanda.com cyabashije kumenya avuga ko hari uwitwa Ibra+him wo mu Kagari ka Binunga wafatiwe mu wundi Murenge wa Gishari asambana n'undi mugore batashakanye ariko kubwo amahirwe akabasha gutoroka kubera ko yari afite igare.