U Burusiya: Abarenga 70 barimo imfungwa bapfiriye mu mpanuka y'indege y’igisirikare

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-25 07:42:45 AMAKURU

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, Nibwo imfungwa z’intambara 65 za Ukraine zari zigiye guhererekanywa zapfiriye mu mpanuka y'indege y’igisirikare cy’u Burusiya yo mu bwoko bwa Ilyushin-76 ubwo yari igeze mu majyepfo y’agace ka Belgorod isatira umupaka wa Ukraine.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ivuga ko hanapfiriyemo abandi bantu icyenda bari bayirimo harimo abakozi batandatu bo mu ndege.

AP News dukesha iyi nkuru, yanditse ko Ukraine yemeje ko ari yo yahanuye iyi ndege kuko yari itwaye missile y’ubwirinzi y’Ingabo z’u Burusiya ya S-300. Gusa Ukraine ntacyo yigeze ivuga ku mfungwa zayo z’intambara u Burusiya bwemeza ko zayiguyemo.

U Burusiya buvuga ko iyi mpanuka bwari buyizi ariko bwirinze gutanga amakuru arambuye kuri ibyo. Ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira gukorwa ndetse n’iperereza ngo hameyekane neza ukuri kw’ibyabaye bitari guhurizwaho n’impande zombi.