Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n'umufasha we bageze mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-06 19:14:39 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Gashyantare 2024, Nibwo Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Perezida Andrzej Duda wageze mu Rwanda avuye muri Kenya akakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, biteganyijwe ko mu minsi azamara mu gihugu azagirana ibiganiro na mugenzi we, Paul Kagame.

Uyu mukuru w’igihugu na madamu we kandi bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bunamire inzirakarengane ziharuhukiye nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu masaha ya 15h30 ku wa Gatatu, Perezida Andrzej Sebastian Duda azitabira inama ivuga ku ishoramari ry’abanya-Pologne mu Rwanda, ndetse azanageza ijambo ku bazayitabira.

Azasura uruganda rwa LuNa Smelter rushongesha gasegereti, nyuma akazakirwa ku meza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ni mu gihe tariki ya 8 Gashyantare Perezida Andrzej Sebastian Duda azajya i Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, na ho akazageza ijambo ku bazaba bahari.

Biteganyijwe ko tariki ya 8-9 Gashyantare uyu mukuru w’igihugu azerekeza muri Tanzania aho azagirana ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan.

Related Post