Perezida Kagame yahishuye ko hari uburyarya n’amayeri
menshi mu buryo Amerika n’ibindi bihugu bikoresha bishaka gukemura ibibazo by’amakimbirane
avuga muri Afurika by’umwihariko mu makimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo.
Ni w’u Rwanda Paul Kagame kandi wasabye abayobozi b’ibihugu
n’ibigo by’ishoramari bateraniye mu nama ya Afurika CEO Summit iri kubera i Kigali mu Rwanda gushyira
imbaraga mu guharanira kwigobotora ingoyi ibihugu by’Afurika byashyizweho na
bimwe mu bihugu bikomeye bikangisha ibihano ibyo muri afurika bikabeshya ko
bishaka guteza imbere demokarasi n’uburenganzira bwa muntu kandi mu by’ukuri
bigamije kwiba uyu mugabane.
Ibi umukuru w’igihugu yabitanzeho urugero rw’ibikomeje
kuba ku Rwanda mu makimbirane rufitanye n’Igihugu cya Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo aho izi mpande zombi kuri ubu zasinyanye amasezerano y’ubuhuza
bikozwa na Leta zunze Ubumwe z’Amerika ariko umusaruro w’ayo masezerano ukaba
utaraboneka.
Amasezerano ya Washington yari yitezweho gukemura
ibibazo by’u Rwanda na DRC yaheze mu nyandiko ahubwo nyuma yayo Leta zunze
Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano bamwe mu basirikare b’u Rwanda ibihano zibashinja
ngo gutera inkunga M23, Ibyo bamwe mu basesenguzi bemeza ko icyo gihugu cyafashe
uruhande aho gukomeza guhagarara hagati nk’umuhuza.
Mu buryo buterura neza ko ari aho yaganishaga Perezida
Kagame yagize ati “ Hari igihe ibihano bishyirwaho hashingiwe ku muntu utanze
bike kurusha undi. Yego, bityo bikaza bishyigikira utanze byinshi kurusha
abandi. Iyo umuntu azi ko azakuramo byinshi ahantu runaka, arushaho
gushyigikira aho hantu n’iyo yaba ari ho hari amakosa.”
Byatumye umunyamakuru wari uyoboye iki kiganiro
cyatangiwe mu nama ya Africa CEO Summit ahita abaza umukuru w’u Rwanda niba
bifitanye isano n’amabuye y’agaciro bivugwa ko Congo yaba irishisha ikayaha abo
ishaka ko bayihengamiraho
Perezida Kagame amusubiza ko “Ndashaka kuvuga ko
biri ku mugaragaro. Nta byinshi ngomba kongeraho. Mu bihe bimwe bikorwa
hagamijwe gukandamiza, nk’uko byakorwaga kera cyane. Hari uburyarya bwinshi
muri ibi. Mu bihe bya kera, abami n’abandi bayobozi ni bo bahaga abakwe babo
cyangwa abana babo ububasha bwo kujya kugenzura ahantu runaka kandi ni ko
bikorwa no muri iki gihe.”
Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abayobozi
bateraniye muri iyi nama kumva ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bigobotore ubwo
buretwa bashirwaho n’ibihugu bikomeye.
Ati “Ibyo bihugu bikomeye mubona biza hano byigisha
abantu demokarasi n’uburenganzira bwa muntu nyamara ukuboko kumwe bavuga ibyo, ikindi
kuboko bagakoresha batwara ibintu byose abaturage batunze. Kandi icyo ni cyo
kibazo gikomeye. Ni yo mpamvu Afurika, abayobozi bayo, bamwe muri bo bari hano,
bavandimwe bacu, hamwe n’abayobozi b’ibigo n’abandi Banyafurika, ntekereza ko
dukwiye kwiha agaciro runaka. Ntidukwiye gukomeza kuba abantu bategereje
gusahurwa n’umuntu ufite amayeri kandi ufite imbaraga zo kuza kubikora. Oya,
tugomba kubasha kuvuga “oya.”
Inama ya Africa CEO Forum iteraniye mu kuva kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026 ihuriza hamwe abayobozi b’ibigo by’ishoramari muri Afurika, abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abandi. Yitabiriwe n’abarenga 2800.