Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bizatangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06 Kamena 2026, Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, aho litiro ya mazutu yazamutse ku buryo bugaragara mu gihe iya lisansi itahindutse.
Nk'uko itangazo rya RURA ribigaragaza, litiro ya lisansi yagumye ku 2.938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yavuye kuri 2.205 Frw igera kuri 2.927 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 722 Frw kuri litiro imwe.
RURA yavuze ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, ariko ko Leta yakomeje gutanga inkunga mu rwego rwo kugabanya uburemere bw’iri zamuka ku baturage n’ubukungu bw’igihugu.
Mu itangazo ryayo, RURA yasobanuye ko iyo nkunga ya Leta yagize uruhare mu gutuma ibiciro bya lisansi na mazutu bitazamuka nk’uko byari kuba bimeze iyo harebwaga gusa uko isoko mpuzamahanga ryifashe.
Yakomeje igira iti: “Iyi nkunga igamije gushyigikira urwego rwo gutwara abantu n’ibintu no kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku bukungu muri rusange.”
Nubwo mazutu yazamutse cyane, RURA yijeje Abanyarwanda ko ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bitazahinduka, kuko Leta izakomeza gutera inkunga uru rwego kugira ngo rutikorezwa umutwaro wose w’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli.
Intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati yakomeje kuzamura ibiciro
Izamuka ry’ibiciro bya peteroli rikomeje guterwa ahanini n’intambara imaze amezi atatu hagati ya Amerika, Israel na Iran, yatumye umuhora wa Strait of Hormuz ufungwa cyangwa ugahungabanywa.
Uyu muhora ni ingenzi cyane kuko unyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi, bityo ihungabana ryawo rikagira ingaruka zikomeye ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu.
Kugeza ku wa 05 Kamena 2026, akagunguru ka peteroli idatunganyije (crude oil) kari kari hagati ya 94 na 95 by’Amadolari ya Amerika, nyuma y’amezi menshi ibiciro bikomeza kuzamuka bitewe n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abasesenguzi bagaragaza ko mu gihe amakimbirane yakomeza cyangwa umuhora wa Hormuz ugakomeza gufungwa, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora gukomeza kuzamuka mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda.