Abagabo bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye, nyuma yo gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru n’umwuzukuru we basanzwe bapfuye bajugunywe mu musarane.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mpinga, mu Kagari ka Buvumo, mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo, aho ku mugoroba wo ku wa 05 Kamena 2026 abaturage bavumbuye imirambo ya Mukamutara Agnès w’imyaka 75 y'amavuko n’umwuzukuru we w’imyaka icyenda.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyakwigendera aheruka kugaragara ku wa 4 Kamena ashakisha umwuzukuru we wari waburiwe irengero. Bombi babanaga bonyine mu rugo rwabo.
Bivugwa ko mu gitondo cyo ku wa 05 Kamena, bamwe mu bahinzi bakoreraga uyu mukecuru bageze iwe ngo abereke imirimo bagombaga gukora, basanga urugo rufunze. Bakeka ko yaba yagiye mu bikorwa bye bisanzwe, barataha.
Nyuma yaho, undi muturage wageze kuri urwo rugo na we yasanze nta muntu uhari. Amaze igihe ahamagara nta witaba, yatangiye gushakisha hirya no hino kugeza abonye imirambo yabo mu musarane.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twatunguwe no kubona umukecuru n’umwuzukuru we bapfuye muri ubu buryo. Ni ibintu byadushenguye cyane kuko bari abantu bazwi muri aka gace kandi nta wari witeze ko byabageraho.”
Abaturage bakomeza bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo n’umwe mu bakekwa, ibintu biri mu biri gukurikiranwa n’abashinzwe iperereza.
Umuturanyi umwe yagize ati: “Hari amakimbirane yari asanzwe azwi hagati ya nyakwigendera n’umwe mu bantu bafashwe. Turizera ko iperereza rizagaragaza niba hari aho ahuriye n’uru rupfu.”
Amakuru y’ibanze agaragaza ko umwana ashobora kuba yarabanje kwicwa mbere ya nyirakuru, hashingiwe ku buryo imirambo yabo yabonetse, nubwo iperereza ari ryo rizatanga umwanzuro wa nyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje ifatwa ry’abakekwa bane, avuga ko iperereza ryahise ritangira nyuma yo kumenya aya makuru.
Yagize ati: “Abagabo bane bakekwaho urupfu rwa ba nyakwigendera bahise batabwa muri yombi. Ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ngoma, naho imirambo yajyanywe muri CHUB kugira ngo ikorerwe isuzuma rizafasha kumenya icyateye urupfu n’igihe rwabereye.”
Mu bandi bafashwe harimo n’abakekwaho kugura ibintu bivugwa ko byibwe mu rugo rwa nyakwigendera nyuma y’urupfu rwe, birimo ihene n’ibishyimbo.
Mu gihe iperereza rigikomeje, abaturage bo mu Murenge wa Mukura bavuga ko batewe ubwoba n’ubu bwicanyi, bagasaba ko ababigizemo uruhare bose bagezwa imbere y’ubutabera.
Like This Post? Related Posts