• Amakuru / MU-RWANDA

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba iri gushakisha umugabo w’imyaka 25 wo mu Karere ka Rutsiro, ukekwaho kwica umugore we babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko akamumanika mu mugozi ahetse umwana muzima.


Ibi byabereye mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara mu Mudugudu wa Kaboneye, Saa 7:00 z’igitondo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Kamena 2026.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangaje ko uyu mugabo arimo gushakishwa.


Ati “Amakuru ni yo kandi ukekwaho gukora icyaha ari gushakishwa kugira ngo iperereza nirigaragaza ko ariwe wabikoze abiryozwe kuko yahise atoroka.”

SP Twajamahoro yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibyaha, kuko Polisi itazihanganira umunyabyaha wese kuko agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera.

Amakuru IGIHE yamenye n’uko nyakwigendera yasanzwe amanitse mu mugozi mu cyumba, umwana yajishutse ava mu mugongo yitura hasi. Uyu mugore yari amaze igihe yarataye umugabo, gusa hari hashize iminsi mike agarutse muri uru rugo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments