Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Mujyi wa Mons mu u Bubiligi rwangijwe n’abantu bataramenyekana, baharuye ibimenyetso n’ibirango byarugaragazaga nk’Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru y’ibi byangiritse yamenyekanye muri iki cyumweru, aho
bamwe mu Banyarwanda batuye muri uyu mujyi bagaragaje ko bababajwe cyane n’iki
gikorwa bafata nk’ikigamije
gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Stany
Mukuralinda, umwe mu Banyarwanda batuye muri Mons kandi ugira uruhare mu
gutegura ibikorwa byo kwibuka muri uwo mujyi, yavuze ko uburyo uru rwibutso
rwangijwemo bugaragaza ko ababikoze bari bafite umugambi mubisha.
Yagize
ati “Byakozwe n’umuntu wabikoranye umujinya. Bigaragara ko ari abantu bafite
umugambi wo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside.”
Perezida
wa Diaspora Nyarwanda muri Mons na Tournai, Turagara Arnold, yavuze ko bahise babimenyesha ubuyobozi bw’Umujyi wa
Mons ndetse na Polisi kugira ngo hakorwe iperereza rigamije kumenya ababikoze
no kubageza imbere y’ubutabera.
Yanavuze
ko Abanyarwanda batuye muri uwo mujyi bamaganye bikomeye icyo gikorwa,
ashimangira ko ari igikorwa kibangamira icyubahiro cy’abishwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Abaturage b’Abanyarwanda batuye muri Mons bavuga ko biteguye
gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwaho kugira ngo ibikorwa
nk’ibi bitazongera kubaho.