Umusesenguzi mu bya politiki n’umutekano wo muri Mali Abdoulaye Diallo yavuze ko igifungo cy’imyaka 20 cyakatiwe Umufaransa ushinjwa ubutasi ari gito ugereranyije n’uburemere bw’ibyaha aregwa, mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Bamako n'ubufaransa .
Ibi yabivuze nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwo muri Mali rwakatiye Umufaransa imyaka 20 y’igifungo rumusaba no gutanga ihazabu ndetse rumubuza kongera kwinjira muri Mali mu gihe kirekire.
Uyu mugabo wari ushinzwe ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Bufaransa na Mali yashinjwe ibyaha birimo guhungabanya umutekano wa Leta no kugira uruhare mu mugambi wo guhungabanya ubutegetsi bw’inzibacyuho buriho muri Mali.
Abdoulaye Diallo yavuze ko ubutasi bw’amahanga bukomeje kuba ikibazo gikomeye muri Mali agaragaza ko hari abantu benshi bakorera ubutasi bihishe inyuma y’inshingano za dipolomasi.
Yagize ati: “Hari intasi nyinshi zikorera munsi y’ubwirinzi bwa dipolomasi muri ambasade zitandukanye z’ibihugu byo mu Burengerazuba hano muri Mali. Niba mvuga ko ubutabera bwamugiriye impuhwe, ni uko mbona imyaka 20 ari mike cyane. Yari akwiye guhabwa igihano kirushijeho gukomera.”
Undi muturage wa Bamako na we yavuze ko abadipolomate bagomba kubahiriza amategeko y’igihugu bakoreramo, bakirinda kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.
Yagize ati: “Iyo uri umudipolomate mu gihugu runaka, ugomba kwirinda kwivanga mu bibazo byacyo by’imbere, cyane cyane ibikorwa bishobora guhungabanya ubutegetsi buriho.”
Abaturage bo mu murwa mukuru Bamako bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri uru rubanza, ariko benshi bavuga ko umuntu wese, yaba umwenegihugu cyangwa umunyamahanga, agomba kubazwa ibyo yakoze igihe ashinjwe icyaha.
Uyu Yann Vezilier yatawe muri yombi n’inzego za Mali afatanije n’abasirikare bamwe b’Abanyamali. Ubuyobozi bwa Mali bubashinja kuba barakoranye n’urwego rw’ubutasi bw’amahanga rw’u Bufaransa mu mugambi wo guhungabanya ubutegetsi bwa Bamako.
Ku ruhande rw’u Bufaransa, guverinoma yahakanye ibi birego, ibyita ibidafite ishingiro kandi bifite impamvu za politiki.
Paris yavuze ko Yann Vezilier yakoraga inshingano ze za dipolomasi mu buryo busanzwe kandi igaragaza impungenge ko uburenganzira bwe nk’umudipolomate bushobora kuba butarubahirijwe nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.
Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi z’u Bufaransa avuga kandi ko hari impungenge ziterwa n’ubuzima bwa Yann Vezilier bukomeje kuzahara mu gihe akiri muri gereza.
Iki cyemezo cy’urukiko cyakomeje kongera umwuka mubi hagati ya Mali n’u Bufaransa. Mu myaka yashize, umubano hagati y’ibihugu byombi warushijeho kuzamo ibibazo nyuma y’uko ubutegetsi bwa gisirikare bwa Mali buhagaritse ubufatanye bwa gisirikare n’u Bufaransa ndetse bugatangira gushaka abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’umutekano n’ububanyi n’amahanga.
Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rushobora gukomeza kugira ingaruka ku mubano wa Bamako na Paris, mu gihe impande zombi zikomeje kutavuga rumwe ku birego by’ubutasi, umutekano ndetse n’uruhare rw’ibihugu by’amahanga mu bibazo bya Mali.