Kuva mu ijoro ryo ku wa 7 Kamena 2026, Israel na Iran byarasanye byifashishije misile nyuma y’iminsi impande zombi ziterana amagambo mu gihe cy’agahenge kagizwemo uruhare na Pakistan na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aka gahenge byitwaga
ko kari hagati ya Amerika na Iran kasize ibibazo byinshi bitarasubizwa birimo
niba Israel yaragombaga guhagarika ibitero ku birindiro bya Hezbollah muri
Liban, kuri Hamas mu Ntara ya Gaza no ku Ba-Huthi muri Yemen.
Iyi mitwe yitwaje intwaro ni ingenzi cyane kuri Iran, kuko abakurikiranira
hafi amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati bahamya ko ikora nk’ingabo Iran
yifashisha mu gushyira igitutu kuri Israel, kandi ko Tehran ari yo iyiha
ibikoresho, ikanagira uruhare mu buyobozi bwayo.
Ubwo Israel yari ikomeje kugaba ibitero kuri Hezbollah mu Mujyi
wa Beirut, Iran yarayiburiye, iyimenyesha ko ibyo bishobora gusubiza ibintu
byose irudubi, intambara ikomeye ikongera ikarota nk’uko byagenze muri
Gashyantare na Werurwe 2026.
Byasaga n’aho Israel itumva umuburo wa Iran, ikabifata nk’ibikangisho
gusa, cyane ko yashinjaga Hezbollah gukomeza kubangamira umutekano w’abatuye mu
majyaruguru ya Israel, hafi y’umupaka wa Liban.
Ku gicamunsi cyo ku wa 7 Kamena, ingabo za Israel zagabye
igitero ku birindiro bya Hezbollah mu gace ka Dahieh kari mu majyepfo ya Liban,
zishinja uyu mutwe kurasa za rokete ku batuye mu majyaruguru y’igihugu.
Ukwihangana kw’ingabo za Iran kwarangiriyeho kuko nyuma
y’amasaha make ibirindiro bya Hezbollah muri Dahieh birashwe, na zo zatangiye
kohereza misile muri Israel, intwaro z’ubwirinzi zirategurwa, abaturage basabwa
kujya mu bwihisho.
Ibinyamakuru byo muri Amerika bivuga ko ubwo Iran yarasaga izi
misile, Perezida Donald Trump yahamagaye Minisitiri w’Intebe wa Israel,
Benjamin Netanyahu, amusaba kudasubiza Tehran.
Nubwo Trump yasabye Netanyahu kudasubiza, ab’imbere muri Israel
bo bakomeje kumushyiraho igitutu, bamusaba kurasa Tehran.
Mu masaa kumi y’urukerera rwo kuri uyu wa 8 Kamena, ingabo za
Israel zatangaje ko zagabye igitero cy’indege ku birindiro by’ingabo za Iran mu
bice byo mu burengerazuba no hagati muri Iran, kandi ngo hangijwe byinshi
birimo intwaro n’ibikorwaremezo.
Mu birindiro by’ingabo za Iran byarashwe mu rukerera harimo
ibiri mu murwa mukuru, Tehran, umujyi wa Tabriz, Mahshahr na Isfahan.
Ibinyamakuru byo muri Iran bihamya ko nta wapfuye cyangwa ngo akomereke.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko Iran yarashe muri Israel
misile hafi 30, izindi ebyiri ziraswa n’abarwanyi b’umutwe w’Aba-Houthi.
Ibiro ntaramakuru Tasnim bikorera Leta ya Iran byatangaje ko
amakuru gikesha umwe mu bayobozi b’igisirikare, avuga ko cyiteguye guhangana na
Israel na Amerika igihe kirekire, bityo ko Israel na Amerika nibigishotora,
bizaba bikoze ikosa ry’ubusazi.
Ngo yagize ati “Niba Abanya-Israel n’Abanyamerika batekereza ko
bafite ikibazo mu biganza byabo, bakumva ko bashyira Iran n’ingabo zayo aho
bashaka mu gihe bari gukora ibyaha cyangwa se bakagena aho igisubizo cya Iran
cyagarukira, baba bari gukora ikosa ry’ubusazi.”
Ubwo misile zari ziri kugwa muri Israel, izindi ziri gusamirwa
mu kirere, byavuzwe ko Netanyahu ateganya gukoranyiriza abo mu nzego
z’umutekano mu nama yihutirwa yiga ku ngamba zikwiye gufatwa kuri iyi ntambara
yarose.
Perezida Trump yanyujije ku rubuga rwa Truth Social ubutumwa
busaba impande zombi guhagarika kurasana bwangu kugira ngo harebwe niba
ibiganiro by’amahoro bikomeje bishobora guhagarika amakimbirane ari hagati
y’ibi bihugu.
Yagize ati “Israel na Iran bigomba guhagarika kurasana, bwangu.”
Ubu butumwa bwakurikiwe n’ubundi buvuga ko impande zombi ziri kureba uburyo
zakubahiriza agahenge nyuma y’amasaha zihanganye.
Nyuma y’ubutumwa bwa Trump, igisirikare cya Iran cyatangaje ko
cyahagaritse kurasa muri Israel ariko ko Israel niyongera kurasa i Tehran
cyangwa mu majyepfo ya Liban, intambara izongera kurota.
Cyagize kiti “Ubushotoranyi n’ibikorwa by’ubugome nibikomeza
aharimo mu majyepfo ya Liban, ingamba zikomeye cyane zirenze izafashwe mbere
zizakurikiraho.”
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangarije ku rubuga X ko
igihugu cye cyiteguye gukomeza ibiganiro by’amahoro ariko no kwirwanaho mu gihe
cyashotorwa. Ati “Ntitwavuye ku rugamba kandi ntitwanavuye mu biganiro.”
Hari amakuru avuga ko mbere y’uko igisirikare cya Iran gitangaza
ko kitongera kurasa muri Israel, Perezida Trump yongeye guhamagara Netanyahu ku
murongo wa telefone, ariko ibyo baganiriye ntibiramenyekana.
Igisirikare cya Israel ntikiratangaza niba na cyo cyemeye guhagarika ibitero by’indege cyabyutse kigaba muri Iran, ariko hari amahirwe menshi ko impande zombi zubahiriza agahenge kasabwe na Perezida Trump.