Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP
Boniface Rutikanga, yatangaje ko abanyamahanga umunani bakekwaho kugira uruhare
mu rugomo rwabereye mu Karere ka Musanze bamaze gutabwa muri yombi, ubu bakaba
bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Ibi yabitangaje bikurikira amashusho
yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bangiza moto ndetse batera
amabuye mu ijoro ryo ku wa 06 Kamena 2026.
ACP Rutikanga yavuze ko abafashwe ari
abanyamahanga umunani, kandi ko mu bihano bashobora guhabwa harimo no koherezwa
mu bihugu bakomokamo.
Yagize ati: “Kugeza ubu hamaze
gufatwa ababigizemo uruhare, ni abanyamahanga umunani barimo gukurikiranwa
kugira ngo babihanirwe, harimo no gusubizwa iwabo.”
Yibukije ko u Rwanda rwakira
abanyamahanga benshi baza kwiga, gukora cyangwa gushora imari, ariko ko bose
basabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga igihugu.
Yavuze ko ibikorwa by’urugomo
bidakwiye kwitirirwa abanyamahanga bose kuko benshi muri bo bagira imyitwarire
myiza, bakiga cyangwa bagakora ibikorwa byabo mu mahoro.
Ati: “Niba ari ikirayi kiboze gikurwa
mu bindi, abandi bagahabwa umurongo. Ntitubitirire abandi bose, ariko ntabwo
inzego z’umutekano zihumiriza ku muntu wese uteza umutekano muke.”
Polisi y’u Rwanda yavuze ko izakomeza
gukurikirana no guhana umuntu wese ugira uruhare mu bikorwa bihungabanya
umutekano, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.
Amakuru agaragaza ko kugeza mu mpera za 2025, muri gereza z’u Rwanda hari hafungiye abanyamahanga barenga 500 bakomoka mu bihugu 23, aho benshi bari bafungiye ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibindi byaha binyuranye.
Like This Post? Related Posts