Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) watangaje ibihano bishya byafatiwe Iran, uyishinja ibikorwa byo kubangamira urujya n’uruza rw’amato n’umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja mu Muhora wa Hormuz, umwe mu miyoboro y’ingenzi ku isi inyuzwamo peteroli n’ibindi bicuruzwa.
Ushinzwe Politiki y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri EU, Kaja Kallas, yavuze ko ibi bihano byemejwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize EU mu nama yabereye i Buruseli.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Kallas yavuze ko nubwo hari ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi no gushaka amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, Iran ikomeje ibikorwa bishyira mu kaga umutekano w’ingendo zo mu nyanja.
Yagize ati: “Indege zitagira abapilote (drones) za Tehran zikomeje guteza impungenge ku mutekano w’ingendo mu Muhora wa Hormuz. Ibihugu bigize EU byemeje ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye kandi bidashobora kwihanganirwa.”
Abafatiwe Ibihano
EU yatangaje ko ibihano byafatiwe abantu ku giti cyabo ndetse n’inzego zifitanye isano n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano wo mu nyanja.
Mu bafatiwe ibihano harimo umuvugizi w’ingabo zirwanira mu mazi z’Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Kisilamu ya Iran, zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).
Harimo kandi Hamid Hosseini, uhagarariye ishyirahamwe ry’abacuruzi n’abashoramari bo mu rwego rwa peteroli muri Iran.
Ibihano birimo guhagarikirwa imitungo yose ishobora kuba iri mu bihugu bya EU no kubuzwa kubona viza cyangwa kwinjira mu bihugu bigize uwo muryango.
Umuhora wa Hormuz ni ingenzi ku Isi
Umuhora wa Hormuz ni inzira y’ingenzi ihuza Ikigobe cya Persia n’Inyanja ya Oman. Ni wo unyuramo igice kinini cya peteroli n’ibikomoka kuri yo byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Ni umuhora unyuramo 20% bya peteroli icuruzwa hirya no hino ku Isi, ibyo bituma ikibazo cyose cy’umutekano muri uwo muhora kigira ingaruka ku bukungu bw’isi yose.
Mu myaka ishize, Iran yakunze gushinjwa ibikorwa byo gufata cyangwa kubangamira amato anyura muri uwo muhora, ibintu byakomeje guteza impungenge ibihugu byinshi ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Bwa mbere hakoreshejwe uburyo bushya bwo guhana muri EU
Kaja Kallas yavuze ko ari ubwa mbere EU ikoresheje gahunda nshya yashyizweho yo gufatira ibihano abantu cyangwa ibigo bishinjwa kugira uruhare mu bitero cyangwa ibikorwa bibangamira umutekano wo mu nyanja.
Ibi bihano bishya byerekana ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ukomeje gukaza umurego mu guhangana n’ibikorwa byose bishobora guhungabanya ubwisanzure bw’ingendo zo mu nyanja n’umutekano w’ubucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati aho umwuka wa politiki n’umutekano ukomeje kuba mubi.
Like This Post? Related Posts