Perezida w’u
China, Xi Jinping, yasabye umuyobozi wa Koreya ya Ruguuru , Kim Jong Un,
gukomeza kurinda amahoro n’umutekano mu karere, mu biganiro byabereye i Pyongyang
ku wa Mbere.
Xi Jinping
yavuze ko yifuza gukomeza guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi “mu
gihe gishya”, agaragaza ko ubufatanye bwa Beijing na Pyongyang bukwiye gukomeza
gutanga inyungu ku baturage b’ibihugu byombi ndetse no kugira uruhare mu
kubungabunga amahoro, umutekano n’iterambere ku rwego rw’akarere ndetse n’isi
muri rusange.
Yagize ati: “Turifuza
kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi mu gihe gishya kugira
ngo abaturage bacu bungukire muri uwo mubano kandi dutange umusanzu mwiza mu
mahoro, umutekano, iterambere n’uburumbuke bw’akarere n’isi yose.”
Ku ruhande
rwe, Kim Jong Un yashimiye Xi Jinping kuba yarahisemo Pyongyang nk’urugendo rwe
rwa mbere rwo mu mahanga mu mwaka wa 2026, avuga ko ibyo bigaragaza agaciro u
Bushinwa buha umubano wabwo na Koreya ya Ruguru.
Kim yavuze
ko umubano hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku mateka akomeye kandi ko
wakomeje kwihagararaho nubwo isi yakomeje guhinduka.
Yagize ati: “Uru
ruzinduko rwongeye kugaragaza neza ko Koreya ya Ruguru n’u Bushinwa buri gihe
byabaye ku ruhande rwiza rw’amateka, urwo kwigenga no kurengera ubutabera.”
Yakomeje
avuga ko nta mpinduka zishobora guhungabanya umubano umaze igihe kirekire
hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Uko
ibihe byahinduka kose ku rwego mpuzamahanga, umubano wa Koreya ya Ruguru n’u
Bushinwa wageze ku rwego rukomeye kandi ntushobora gusenyuka.”
Xi Jinping
yageze i Pyongyang ku wa Mbere mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira muri Koreya
ya Ruguru ku butumire bwa Kim Jong Un. Ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri
icyo gihugu mu myaka irindwi ishize.
Iyi nama
yabaye nyuma y’uruhererekane rw’inama zikomeye Xi Jinping yakiriye i Beijing
muri Gicurasi, zirimo izo yagiranye na Donald Trump wa United States ndetse na Vladimir
Putin w’u Russia.
Mu gihe Xi
yageraga i Pyongyang, ibitangazamakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru byatangaje
ko ibihugu byombi bikwiye gukomeza gufatanya mu guhangana n’ibyo byise
“ubutegetsi bw’igitugu n’igitinyiro cy’ibihugu bikomeye”, mu rwego rwo
kwizihiza imyaka 65 ishize hasinywe China-DPRK Treaty of Friendship,
Cooperation and Mutual Assistance.
Abasesenguzi
bavuga ko uru ruzinduko rugaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza
gushimangira umubano wa dipolomasi, ubukungu n’umutekano hagati ya Beijing na
Pyongyang, mu gihe akarere ka Aziya y’Iburasirazuba gakomeje guhura n’ibibazo
by’umutekano n’ihangana rya politiki hagati y’ibihugu bikomeye ku isi.
Like This Post? Related Posts