• Amakuru / MU-RWANDA


Inzu yari icumbitsemo umukobwa witwa Ntawurikura Immaculée usanzwe ukora irondo ry'umwuga mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka n'ibyarimo byose birashya ntiyagira icyo aramuramo.

Iyi mpanuka y'inkongi y'umuriro yabaye ku wa 07 Kamena 2026, mu Mudugudu wa Jyambere, mu Kagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa avuga ko yahamagawe n'abaturanyi bamubwira ko inzu (Chambrette) yabagamo yafashwe n'inkongi y'umuriro.

Yagize ati:"Nahamagawe n'abaturanyi ubwo narimvuye hano ngiye mu nama bari badutumiyemo kuko njywe nkora irondo ry'umwuga maze mama Cyomoro ahita ampamagara abwira ko inzu yafashwe n'inkongi y'umuriro mpita mfata moto ariko ku bw'amahirwe abaturanyi batabaye ibintu bimwe barabiramura."

Yakomeje avuga ko ibintu hafi ya byose byari muri iyo nzu byahiye uretse utwenda duke twakuwemo tutarashya.

Mu gahunda kenshe aganira n'umunyamakuruwa wa BTN TV yavuze ko iyi mpanuka y'inkongi y'umuriro ishobora kuba yatewe n'ikoranaho ry'insinga z'amashanyarazi (circuit). Aboneraho gusaba uwari we wese kugira icyo yamufasha kuko nta handi afite ho gukinga umusaya.

Ati:"Nta handi mfite ho kurara, nasabaga ubufasha bibaye bishoboka."

Mu rwego rwo kumufata mu mugongo abaturanyi be bahise batangira gukusanya inkunga yo kumuremera.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko muri iki gihe cy'impeshyi hakunze kugaragara inkongi z'umuriro ahanini zikunze guterwa n'insinga z'amashanyarazi cyangwa abantu baba bari mu bikorwa byo gusudira.

Yagize ati:"Nibyo tumaze iminsi tubona inkongi zifata inzu zo guturamo cyangwa izo gukoreramo mu Mujyi wa Kigali, gusa, iyo urebye ntabwo zoze ziterwa n'ikintu kimwe ariko hari ibyo ubona zisangiye nk'insinga z'amashanyarazi zikoranaho bikaba byateze inkongi. Hari n'abantu baba bari gukorera ibikorwa byo gusudira mu nyubako bikaba byateza inkongi."

Yakomeje avuga ko abantu bakwiye kugira ubumenyi bujyanye no kurwanya inkongi z'umuriro ku buryo n'igihe inkongi ibaye abaturage babe bakwitabara ariko bakanamenyesha Polisi kugira ngo nayo itabare kuko ni igikorwa ikorera ubuntu (ntabwo cyishyurwa). 

CIP Gahonzire yongeye kwibutsa abubaka inzu muri rusange ndetse n'abakora installation kujya bakoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge mu rwego rwo kurushaho kwirinda impanuka.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments