Ingabo z’u
Rwanda (RDF) zigize Urwego rushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore
n’abagabo mu Ngabo z’Igihugu zatangije umwiherero ugamije kwiga ku buryo bwo
kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire no kongerera ubushobozi abagore
n’abagabo bakorera mu Ngabo z’u Rwanda.
Uyu
mwiherero w’iminsi itatu, watangiye ku wa Mbere, tariki ya 8 Kamena 2026, uri
kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Gako mu Karere
ka Bugesera.
Uyu
mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “Iyubahirizwa ry’ihame
ry’uburinganire no guteza imbere ubwuzuzanye mu Ngabo z’u Rwanda.”
Wahuje aba
Ofisiye n’abandi basirikare b’abagore n’abagabo bo mu nzego zitandukanye
hagamijwe gukomeza gushimangira ibikorwa biteza imbere uburinganire
n’ubwuzuzanye muri RDF.
Mu gutangiza
uyu mwiherero, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame,
wavuze mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul
Kagame, ku ruhare n’ubufasha adahwema gutanga mu guteza imbere uburinganire
n’ubwuzuzanye mu nzego zitandukanye zirimo n’igisirikare.
Maj Gen
Kagame yavuze ko uyu mwiherero ari urubuga rukomeye rwo kurushaho kwimakaza
ihame ry’uburinganire no kongerera ubushobozi abagore n’abagabo bakorera mu
Ngabo z’u Rwanda.
Yagaragaje
ko ari kimwe mu bikorwa bigaragaza ubushake bw’ubuyobozi bwa RDF bwo gukomeza
kubaka urwego rwubahiriza indangagaciro zishingiye ku bwuzuzanye
n’uburinganire, bijyanye na gahunda z’iterambere Igihugu cyihaye ndetse
n’inshingano mpuzamahanga u Rwanda rwiyemeje.
Mu minsi
itatu uyu mwiherero uzamara, abawitabira bazasesengura ibyagezweho mu kwimakaza
uburinganire n’ubwuzuzanye muri RDF, baganire ku ngamba zo gukumira no kurwanya
ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) hagati y’abasirikare no mu miryango
yabo, ndetse banasuzume uko Politiki y’Imicungire y’Uburinganire yo mu mwaka wa
2023 iri gushyirwa mu bikorwa.
Uyu mwiherero uteganyijwe gutanga umusanzu mu kurushaho kubaka Ingabo z’u Rwanda zirangwa n’ubunyamwuga, uburinganire n’ubwuzuzanye, hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho myiza n’imikorere inoze y’abazigize.