Kuva mu
ijoro ryo ku wa 8 Kamena 2026, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko z’abantu bo
muri Uganda, hakomeje gukwirakwizwa amashusho y’urukozasoni y’umunyamideli
akaba n’umwe mu nkumi zizwi cyane muri iki gihugu, Kirabo Kisitu.
Ni amashusho
bigaragara ko uyu mukobwa yifashe ari wenyine mu cyumba, icyakora agahamya ko
atigeze ayafata agamije ko asakazwa hanze. Gusa yisanze ya mashusho yo mu
cyumba yagiye hanze ari na ho yahereye asaba imbabazi.
Ati “Ku
bantu bose babonye cyangwa bagizweho ingaruka n’isakazwa ry’amashusho yanjye
bwite aherutse kujya hanze mu buryo ntatanzeho uburenganzira, mbikuye ku
mutima, ndabasaba imbabazi.”
Yakomeje ati
“Aya mashusho yafashwe mu ibanga ntabwo yari yaragenewe kujya ku karubanda.
Kuba yarasakajwe nta burenganzira bwanjye byanteye agahinda, isoni
n’ihungabana, ndetse ntibyagize ingaruka kuri njye gusa ahubwo no ku muryango
wanjye, inshuti zanjye n’abayabonye bose.”
Uyu mukobwa
yavuze ko yemera kwirengera ingaruka z’uko ayo mashusho ye yagiye hanze avuga
ko yicuza ibyamubayeho.
Uyu mukobwa
yavuze ko ibyamubayeho ari ibintu binyuranyije n’amategeko, yongeraho ko ari
gukorana n’inzego bireba ngo arebe ko ababigizemo uruhare babiryozwa.
Ati “Ndi
gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe kandi hafatwe
ingamba zo gukumira ko aya mashusho akomeza gusakazwa. Nsabye abantu bose
guhagarika kuyasangiza abandi cyangwa kuyareba, mu rwego rwo kubahiriza ubuzima
bwanjye bwite n’indangagaciro z’ubumuntu. Muri iki gihe ndi kwita ku buzima
bwanjye no gushaka uko nakomeza ubuzima nyuma y’ibi byabaye. Ndashimira
byimazeyo abantu bose banyihanganishije kandi bakankomeza muri ibi bihe.
Ndasaba kandi ko mwampa umwanya nkeneye guhangana n’iki kibazo.”
Kirabo ni
umwe mu bakobwa bo muri Uganda bakundirwa bikomeye uko bateye, ari na byo
bituma agira abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ni umukobwa
ariko ku rundi ruhande ukunze kugarukwaho cyane mu nkuru zimuhuza n’abantu
b’ibyamamare yaba abo muri Uganda ndetse n’ababa bagendereye iki gihugu.
Aharutse
kugarukwaho cyane ubwo yabyinanaga na Shaffy mu minsi ishize. Uyu muhanzi yari
yitabiriye igitaramo cyari cyatumiwemo The Ben.