• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amaerika  Donald Trump, yatangaje ko abapilote babiri bari bari mu ndege ya gisirikare yo mu bwoko bwa AH-64 Apache yarohamye cyangwa ikagwa hafi y’umuhora  wa Hormuz bameze neza kandi nta n’umwe wakomeretse.

Trump yabivugiye ku kibuga cy’indege cya John F. Kennedy aho yabwiye abanyamakuru ati: “Abapilote bameze neza. Nta wakomeretse. Turatangaza raporo irambuye ejo, ariko bameze neza

Nk’uko amakuru yatangajwe n’inzego za gisirikare za Amerika abivuga, iyi ndege ya Apache yagize ikibazo mu gihe yari iri mu butumwa bwo kurinda umutekano hafi y’inyanja ya Oman n’agace k’umuhora wa  Hormuz, kamwe mu duce tw’ingenzi cyane mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku isi.

Abapilote bombi bahise batabarwa nyuma y’igihe gito kandi ubu bari mu buzima bwiza.

Kugeza ubu impamvu yateye iyo ndege kugwa ntiratangazwa abayobozi ba gisirikare bavuga ko hakiri gukorwa iperereza rigamije kumenya niba byatewe n’ikibazo cya tekiniki, amakosa y’imikorere cyangwa niba hari ikindi cyabigizemo uruhare.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati gakomeje kuba mu bihe bikomeye by’umutekano nyuma y’amakimbirane n’imirwano byabaye hagati ya Iran na Israel, ndetse n’imbaraga za dipolomasi zigamije gukomeza amasezerano yo guhagarika imirwano.

Abayobozi ba Amerika batangaje ko raporo yuzuye ku cyateye iyi mpanuka itegerejwe gutangazwa nyuma y’iperereza ririmo gukorwa n’inzego zibishinzwe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments