Inzego z’umutekano zo muri Chile zatangaje ko zakoze igikorwa gikomeye mu kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, zifata toni zirenga 100 z’ibiyobyabwenge byari byarahishwe mu mbaho zatumijwe muri Bolivia.
Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’abapolisi bashinzwe umutekano
wo mu mazi, Ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Arica ndetse n’Urwego rwa Gasutamo.
Ibikorwa byo gusaka no kugenzura byabereye ku byambu bya Arica, Valparaiso na
San Antonio.
Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi agaragaza ko hafashwe hafi toni
igihumbi z’imbaho zari zarinjijwemo ibiyobyabwenge bitandukanye bingana na toni
108, birimo cocaine, cocaine hydrochloride na ketamine.
Abashinzwe iperereza bavuze ko uburyo bwakoreshejwe bwari
buhanitse cyane, kuko ibi biyobyabwenge byari byinjijwe imbere mu mbaho ku
buryo bitashoboraga kugaragarira
amaso gusa, ahubwo byasabaga ibizamini bya laboratwari kugira ngo bimenyekane.
Amashusho yafashwe hifashishijwe drones ku cyambu cya Arica
yagaragaje ibirundo by’imbaho biri kugenzurwa n’inzego z’umutekano ndetse
n’abasirikare. Andi mashusho yo muri Valparaiso yerekanye imbwa za polisi
zifashishwa mu gushakisha ibiyobyabwenge mu gihe abakozi b’umutekano bakoraga
ubugenzuzi bwimbitse.
Minisitiri ushinzwe umutekano muri Chile, Martin Arrau, yavuze ko
iki gikorwa cyerekanye ubushake bwa Leta bwo kurinda imipaka no kurwanya ibyaha
bikorwa n’amatsinda mpuzamahanga y’abanyabyaha.
Iperereza ryagaragaje ko aya matsinda yari kubona inyungu zingana
hafi na miliyari 8 z’amadolari ya Amerika iyo ibi biyobyabwenge biza kugera aho
byari byoherejwe. Byari biteganyijwe koherezwa ku byambu 14 byo mu bihugu
bitandukanye ku Isi.
Guverinoma ya Chile yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bikomeye
igihugu kimaze gukora mu guhashya ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibiyobyabwenge
bukorerwa mu nzira z’inyanja.