Papa Léon
XIV yageze ku Kibuga cy'Indege cya Barcelone-El Prat saa 12:45 z'amanywa ku
isaha yaho, nyuma y'uruzinduko yari amaze kugirira i Madrid. Akigera i
Barcelone, yakiriwe n'imbaga y'abakirisitu bari buzuye mu mihanda ikikije
katedarali y'umujyi, bamugaragariza ibyishimo byinshi.
Mu isengesho
rya saa sita z'amanywa, Papa Léon XIV yabwiye abakirisitu mu ndimi ebyiri, ari
zo Igikatalani n'Icyesipanyoli, abasaba gukomeza kwimakaza ubumwe no kubana
neza. Yanabashimiye ku bwihangane, ibyishimo ndetse n'ubwitange bagaragaza mu
kwemera kwa gikirisitu.
Kimwe mu
bikorwa by'ingenzi bigize uru ruzinduko ni umugisha Papa azaha umunara wa nyuma
wa Bazilika ya Sagrada Família, izwi nk'urusengero rurerure kurusha izindi ku
isi. Uwo muhango ufatwa nk'uw'amateka kuri uru rusengero ruzwi cyane muri
Espagne no ku rwego mpuzamahanga.
Gahunda ya
Papa i Barcelone irimo imihango y'idini ndetse n'ibikorwa byo guhura
n'abaturage, hagamijwe gukomeza gushimangira ukwemera no kwegera abaturage bo
muri ako gace. Ibihumbi by'abantu byitabiriye igiterane cyabereye kuri
katedarali, mu gihe nimugoroba hateganyijwe igitaramo cy'isengesho n'urubyiruko
kuri Sitade Olempike y'umujyi.
Uru
ruzinduko ruje mu gihe Barcelone ikomeje kwiyubaka nk'icyerekezo gikomeye
cy'ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ndetse no kwakira ibikorwa
mpuzamahanga bitandukanye.
Nyuma yo
gusura Catalonia, Papa Léon XIV azakomereza urugendo rwe mu Birwa bya Canaries
aho azamara iminsi ibiri. Uru ruzaba ari rwo ruzinduko rwe rwa mbere muri
Espagne kuva yatangira inshingano ze nka Papa, kandi rugaragaza ubushake bwa Vatikani
bwo gukomeza gushimangira umubano n'uturere dutandukanye two muri Espagne.
Like This Post? Related Posts