Abaturage batuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ?batuye mu ngo 700 basabwe kwimuka bitarenze amsaha 24 nyuma y’imvura yaguye ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023 igatuma umuryango w’abantu bane uhatakariza ubuzima.
Uyu mwanzuro uje nyuma yuko hari urukuta rugwiriye inzu yaririmo umuryango wa Aloys Ndorimana wose ugizwe na we, umugore n’abana babiri (umuhungu n’umukobwa) bitabye Imana, bakaba bari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.
Mushiki wa Ndorimana wo kwa sewabo witwa Musengimana Clementine, avuga ko abana na nyina ari bo bahise bitaba Imana, Ndorimana we akaba yapfuye ageze kwa muganga mu bitaro bya Kibagabaga.
Musengimana ati "Mama Nema (umugore wa Ndorimana) na Nema n’akana k’agahungu gakurikira Nema bahise bitaba Imana bagwiriwe n’igikuta cy’inzu, Papa wabo we ntabwo yahise apfa, Polisi iduhamagaye mu kanya itubwira ko na we yapfuye."
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline avuga ko abahaturiye bose bo mu midugudu ya Rukeri na Kanyina (bagize amasibo 13), basabwa kwimuka bitarenze uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023.
Umwali agira ati "Hari ingo hafi 700 n’ubwo tukirimo kubarura, na bo basabwa kugenda bitarenze uyu munsi kuko byagaragaye ko ubutaka busoma inzu zikabagwa hejuru, turimo kubashakira ubushobozi (amafaranga yo gukodesha) kugira ngo bose bimuke babone aho bajya."
Umwali avuga ko utari bubone aho ajya byihuse kuri uyu wa Kane, aza gucumbika ku rusengero rw’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ku Gisozi, rukaba rwemeye kuba ruhatije ubuyobozi.