Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Bamwe mu rubyiruko rwahoze rugororerwa mu kigo ngorora muco, i Wawa, rwibumbiye muri koperative yitwa Dukunde Umurimo ikorera umwuga w’ububaji ahazwi nko mu gakiriro ka Gisozi mu teritwari ya ADARWA, bavuga ko ubuzima bwabo bwabaye bwiza ugereranije na mbere barabaswe n’ibiyobyabwenge.
NIYOKWIZERWA Vianey, umunyamuryango w’iyi Koperative aganira na Bplus TV, yagaragaje itandukaniro ry’ubuzima yari abayemo ubwo yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge.
Akomeza avuga ko kuba afite umuryango ugizwe n’abana n’umugore, abikesha amasomo yavanye i Wawa aho yatangiye ku mufasha kwiteza imbere adasize na bagenzi be barimo abadafite akazi cyane ko afite intego yo kugura moto.
Agira ati“ Kera twarabaswe n’ibiyobyabwenge twari tubayeho nabi ariko ubu turatengamaye. Kuba mfite umugore n’abana mbikesha inyigisho naherewe i Wawa, Nzagura moto yo kwiteza imbere ntasize bagenzi banjye.”
Gukorera hamwe, ni imwe mu nkingi ya mwamba iyi koperative, Dukunde Umurimo ifatiyeho nkuko Perezida wayo, Eric Twagirimana yabitangarije BTN.
Ati “Ubu tumeze neza kandi turi kugira neza u Rwanda rwacu. Kuba dukorera hamwe bituma abakiriya batugana bitewe n’ibyo dukora biba byavuye mu bitekerezo byacu bitandukanye.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko koperative yabo yiteguye kwakira no kwigisha abashaka kwiga ibijyanye n’ububaji.
Thadeo TWAGIRAYEZU, umushiramari akaba na Perezida wa Koperative ya ADARWA, Umunyamakuru wa BTN amusanga mu nyubako akoreramo ubucuruzi ya Lagroire LTD,yagarutse ku makosa urubyiruko rw’iyiminsi rukora bigatuma badindira mu iterambere akaba yanashimangiye imikorere ihamye abakorera muri aka gakiriro bagiye kugira irimo kurwanya inkongi yakunze kuhibasira.
Yagize ati “Urubyiruko cyane cyane rw’ubu, hari igihe usanga banga guhaguruka ngo bajye gushaka akazi. Ikindi bakanga kwihangira imirimo kuko baba biteze gukora ibifitanye isno n’ibyo bize, ariko buriya ni ikosa rikomeye kuko bakwiye kwisubiraho bagafatirana ubuzima hakiri kare.”
Akomeza ati “Abakorera hano bagiye gukora mu buryo bwiza bitewe nuko tugiye guhindura uburyo bushya buzatuma tutongera gusakiranywa n’inkongi. Tugiye kubaka inyubako nziza zitazongera kubakishwa amabati.”
Iyi koperative, Dukunde Umurimo igizwe n’abanyamuryango 30, ikorera mu gakiriro ka Gisozi ikora amoko atandukanye y’ibikoresho byo munzu bitandukanye ariko mu bubaji, yahawe inkunga na Leta igera Kuri Miliomi 19 z’amafaranga y’u Rwanda.