• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rutsiro bahangayikishijwe n'urugomo rukabije ruri gukorerwa ku muhanda wa kaburimbo, Rubavu-Karongi.

Uru rugomo ruri gukorwa mu gihe cya nijoro, bavuga ko  rumaze guhombya abatari bake.

Ni ikibazo kimaze gufata indi ntera kuko cyahahamuye abatari bake barimo abagore bibwa rimwe na rimwe bakaba bafatwa ku ngufu.

Umwe muri aba baturage bataka iki kibazo, yabwiye BTN ko mu gihe cya nijoro abagizi ba nabi bitwikira amasaha mabi bakajya ku nkengero z'umuhanda bagacunga abahisi n'abagenzi bakabambura ibyo bafite.

Uyu muturage utifuje ko amazina ye n'imyirondoro bye bijya mu itangazamakuru, yavuze ko abagore aribo bibandwaho cyane mu kwamburwa aho ibi bisambo bibafatirana bikabambura ibyo bafite banagira icyo bababurana bagashaka no kubasambanya.

Yagize ati" Inaha twaragowe cyane byu mwihariko abagore b'inaha! Tekereza ko uyu muhanda kuva saa kumi n'Ebyiri nta mudamu wahanyura uko yiboneye, utambuwe baramusaba bagashaka kumusambanya".

Aba baturage bakomeza bavuga ko bitewe nuko amatara yashyizwe kuri uyu muhanda(Rubavu-Karongi) ataka byatumye haba umwijima cyane byorohera abagizi ba nabi gukora akazi kabo kagayitse.

Barasaba ubugizi ubuyobozi aya matara agacanywa nk'imwe mu nkingi yahagarura umutekano usa nk'uwahacitse.

Byinshi kuri iyi nkuru biri muri aya mashusho bifitanye isano
Ni Inkuru ya TUYISHIME Jacques/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments