• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Ku wa Kane tariki ya 09 Ugushyingo 2023, Nibwo mu nteko rusange y’iri huriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana, Ubuyobozi bw’Akarere n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa, JADF biyemeje gufatanya mu gukura mu bukene imiryango 4000 mu gihe cy’imyaka ibiri.

Iyi miryango imwe izahabwa ubushobozi, inama n’ibindi byinshi bitandukanye bizatuma iva mu bukeneye.

Muri iyi nama hagaragajwe ko Akarere ka Rwamagana gafite ingo nyinshi zugarijwe n'ubukene, aho ingo zisaga ibihumbi 26 zikennye.

Bitewe n'ibitekerezo byatangwaga mu rwego rwo kuvugutira umuti iki kibazo, akarere kihaye intego ko nibura ingo 4000 zigomba kuba zavuye mu bukene muri iyi myaka ibiri iri imbere ku bufatanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne yavuze ko iki kibazo gihagurukiwe byatanga umusaruro byibura imiryango Ibihumbi Bine(4000) mu miryango igera ku Bihumbi Makumyabiri ikaba itakibarizwa muri uyu murongo w'ubukene mu myaka ibiri iri mbere.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko kugirango iyi miryango 4000 ivanywe mu bukene aruko igomba guhabwa ubufasha butandukanye burimo ifumbire n'amatungo.

Yagize ati “Dufite imiryango irenga ibihumbi 20 iri munsi y’umurongo w’ubukene, kandi dufite uburyo twashyizeho bwo kugenda bivana mu bukene dufatanyije n’aba bafatanyabikorwa gusinyisha amasezerano ko babonye ibikenewe ngo bikure mu bukene, bazahabwa ifumbire, amatungo, ibikoresho ku bana babo biga, abatiga basubizwe mu ishuri abandi bashyirwe mu myuga.

Akomeza ati" Bazahabwa kandi akazi muri VUP, batangirwe mituweli n’ibindi byinshi harimo ibyo bazakorerwa n’Akarere n’ibindi bazakorerwa n’abafatanyabikorwa.".

Visi Meya yaboneyeho gusaba abaturage kwishakamo ibisubizo no guhindura imyumvire bakamenya ko batazakomeza gufashwa ubuziraherezo.

Muri iyi nteko rusange kandi hagaragajwemo ko amakimbirane ari ku isonga mu bituma ubukene buzahaza imiryango.

Iyi miryango 4000, Siyo ya mbere igiye gufashwa n'abafatanyabikorwa b'abakarere ka Rwamagana kuko hari n'ibindi bikorwa bagiye bakora kandi byatanze umusaruro bikagira ingaruka nziza mu muryango Nyarwanda.

Umuhuzabikorwa w’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana, Uwayezu Valens, yavuze ko bari basanzwe bafasha abaturage ku giti cyabo ariko  ubu bbiyemeje guhagurukira iki kibazo byibura mu miryango 4000.

Agira ati “Buri wese turamuha abo afasha dukurikije ibyo asanzwe akora noneho aho dusanga dufitemo ikinyuranyo niho tuzashaka abandi bafatanyabikorwa muri iyi gahunda kuburyo bariya baturage bose tuzabakurikirana kandi bose bakava mu bukene.”

Muri uyu mwaka wa 2023  JADF irateganya gukoresha miliyari 8,9 Frw mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments