Icyaha bakurikiriranyweho, Bivugwa ko cyabaye nyuma yo kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu Kagari ka Mataba bagatemamo ibiti bakabibajisha kugira ngo bazacuruze imbaho.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abatawe muri yombi bafashwe
Ati "Nibyo koko barafashwe bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho byo kwangiza ishyamba rya Leta. Inama tugira abayobozi ni uko bakwiriye kurinda imitungo ya Leta iri aho bayobora cyane ko biri no mu nshingano zabo, aho kuyigabiza no kuyangiza. Abaturage nabo turabibutsa ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we ndetse no gutangira amakuru ku gihe.”
Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Rubengera mu gihe iperereza rikomeje.