• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo, Nibwo umukecuru w’imyaka 82 witwa Mujawamariya Angélique utuye mu Mudugudu wa Ruhinga ya 2, Akagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, yari ahiriye mu nzu aryamye atabarwa akiri muzima.

Amakuru atangwa n'abaturage bari aho iyo nkongi yabereye, bavuga ko iyo nzu y’imbaho yari isakajwe amabati ibyari biyimo byose byahiye bigakongoka uretse uwo mukecuru watabawe n'abagore bacuruzaga isambaza mu ngo.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Ruhinga ya 2 babwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uwo mukecuru yari yiryamiye yanasinziriye kuko n’akavura kajojobaga, maze inzu ye ifatwa nk’inkongi bikekwa ko yaturutse ku nsinga z’amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagatamu Murekatete Jeanne, yahamije ayo makuru yongeraho ko abagore bagendaga bacuruza isambaza mu baturage ari bo babonye ko inzu icumba umwotsi mwinshi n’umuriro utangiye kugaragara.

Gitifu yakomeje avuga ko abo bagore bahise bakeka ko uwo mukecuru yaba arimo, bamukomangira ku rugi cyane bamuhamagara arumva, abyutse yumva ibintu bituragurika cyane mu gisenge cyayo (plafond) arebye asanga inzu igeze kure ishya, ni ko kwihutira kuyivamo.

Yagize ati: “Twagerageje gutabara, turazimya ariko umuriro uturusha imbaraga, n’akavura gake kagwaga ntacyo kari kumara, icyakora ku bw’amahirwe umukecuru ntiyahiramo avamo ari muzima. Harakekwa insinga z’amashanyarazi kuko byatangiriye hejuru muri pulafo bituragurika, hagakekwa ko nk’izo nsinga zari zitujuje ubuziranenge, cyangwa hari nk’aho imbeba zaziriye zigashishuka zakoranaho umuriro  ugahita uza ugatwika inzu yose.”

Amakuru anavuga ko abatabaye baramuye ibintu bike cyane mu gihe, umukecuru we yasigaye amanjiriwe kuko ibyari mu nzu byose bibarirwa agaciro ka miliyoni 8.5 z’amafaranga y’u Rwanda byahiye bigakongoka.

Abaturanyi b’uyu Mukecuru basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke gutanga isakaro byihuse kuko bo ubwabo biyemeje gushaka ibiti bakamugondera indi nzu yabamo mu gihe cya vuba.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments