Abaturage batuye mu kagari ka Rwabutenge mu murenge gahanga akarere ka Kicukiro bahangayikishijwe n'ikibazo cy'inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge ziri guteza umutekano muke.
Bamwe muri aba baturage baganiriye na BTN, bavuze ko izi nzoga bashiduka zakwirakwije mu duce batuye baba batazi imva n'imvano yazo nubwo hari abahura n'ababa bazizanye.
Umuturage utifuje ko imyirondoro ye n'amazina bijya ahagaragara kubwo umutekano we, yasobanuriye BTN ko uko izi nzoga zigenda ziyongera muri uyu murenge wa gahanga ariko bikomeza kugabanya umutekano bari bafite kuko magingo aya uri kugenda ugabanyuka.
Yagize ati" Mu byukuri ntako ubuyobozi butagize ngo izi nzoga zicike ariko nibiomeza gutya, umutekano ugakomeza kugabanyuka bizarangira hari abapfuye".
Uretse iki kibazo cy'umutekano muke bivugwa ko giterwa n'izi nzoga z'inkorano ariko zitujuje ubuziranenge, aba baturage banavuga ko zishobora kuzica abatari bake bitewe nuko aho zikorerwa hatazwi, aribyo bituma basaba ubuyobozi guhaguruka bakazirwanya ntawe zirahitana.
Kuri iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Rwabutenge, Tuyishimire Epaphrodite yabwiye umunyamakuru wa BTN ko bakizi kandi batangiye kukivugutira umuti, akaba asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru aho ziri hose detse anaburira abacuruzi bari kuzikwirikwiza ko inzego z'ubuyobozi zidasinzioriye.
Agira ati" Nibyo koko ikibazo cy'inzoga z'inkorano ariko zitujuje ubuziranenge turakizi kandi twatangiye kukivugutira umuti, mu byukuri mu minsi mike iri mbere ntikizaba cyumvikana".
Akomeza ati" Ndashimira abaturage bazitanzeho amakuru kandi tubasaba gukomeza. Abo bantu bazizana bamenye ko tudasinziriye, bisubireho kuko akabo kashobotse".
Aba baturage kandi bifuza ko abazajya bafatanywa izi nzoga bajya bazanywa mu ruhame imbere y'abaturage bagahanywa ku buryo bw'intangarugero.
Ni inkuru ya IRADUKUNDA Jeremie/BTN TV
Like This Post?
Related Posts