• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Abaturage batuye mu kagari ka Busoro mu murenge wa Nyamyumba akarere ka Rubavu, bahangayikishijwe n'amazi yatangiye kubasenyera amazu batuyemo  aturuka mu iferege y'imihanda yubatswe na VUP.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na BTN, bavuga ko aya mazi yakozwe na VUP yatangiye gusenya amazu none n'ubu akaba agiye gusiga abandi iheruheru aho bagiye gusigara ku gasozi.

Umwe mu baturage utuye muri aka gace katangiye kwibasirwa n'amazi yo muri iyo mihanda, yatangarije BTN ko hari abaturanyi bafite amazu yangiritse ku buryo bubabaje.

Yagize ati" Bamwe muri twe batangiye guhura n'ingaruka z'aya mazi kuko yabasenyeye amazu yabo ndetse n'imirima igatangira kugenda. None natwe turabona ariko bimeze cyane ko tutagipfa kuryama bitewe nuko tuba twikanga ko amazu atugwa hejuru kuko amabuye ya fondasiyo yatangiye kunogokamo kubera amazi aza agacengeramo".

Aba baturage bakomeza bavuga ko ubwoba ari bwinshi bitewe n'imvura nyinshi irimo kugwa ndetse n'iteganyijwe.

Iki kibazo gikomeje kuvugwa n'aba baturage nyuma yuko bakigaragarije ubuyobozi ariko ntihagire ibigikorwaho cyane ko cyatangiye kubagezwaho mu gihe cya Koronavirusi ( Covid-19) nabwo ubuyobozi burimo ubw'umurenge wa Nyamyumba ndetse n'akarere ka Rubavu bwaza bukabasezeranya ko bigiye gukemuka ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ntagisubizo.

Ku birebana n'iki kibazo cy'amazi ari gusenya ibikorwaeremezo by'abaturage, Nkurunziza Faustin, Umunyambanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamyumba, mu butumwa bugufi yandikiye BTN, yavuze ko iyo mihanda itigeze isenywa n'ibikorwa bya VUP ahubwo yangijwe n'ibiza byimvura byibasiye uduce dutandukanye two mu karere ka Rubavu turimo n'umurenge wa Nyamyumba.

Agira ati" Iyo mihanda itigeze isenywa n'ibikorwa bya VUP ahubwo yangijwe n'ibiza byimvura byibasiye uduce dutandukanye two mu ka karere ka Rubavu turimo n'umurenge wacu".

Gitifu Nkurunziza akomeza arema agatima abaturage ko hari gushakwa inyigo izaturuka mu ngengo y'imari kugirango barebe ko ibibazo bafite byakemuka.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments