-
Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki ya 23 Ugushyingo 2023, Nibwo Umunya-Scotland wabaye umutoza w’amateka muri Manchester United, Sir Alex Ferguson, yashyize ku isoko inzu ye y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 4,4 z’amadolari ya Amerika.
Uyu mugabo w’imyaka 81 yashyize hanze amafoto agaragaza ubwiza bw’iyi nzu ye yabanagamo n’uwahoze ari umugore we, Cathy Ferguson witabye Imana mu kwezi gushize abantu bahita bacika ururondogoro.
Iyi nzu ya Ferguson yubatse ku buso bwa metero kare zirenga 650 igizwe n’ibyumba bitanu binini bifite uruganiriro rwiza ndetse n’icyumba kiberamo imikino itandukanye.
Iyi yari inzu Ferguson yabanagamo n’umugore we witabye Imana tariki ya 5 Ukwakira ku myaka 84 amusigiye abahungu batatu, abakobwa babiri, abuzukuru 12 ndetse n’umwuzukuruza umwe.
Mu 2020 ni bwo aha hantu Ferguson agiye kugurisha yashatse kuhubaka izindi nyubako ebyiri ariko asanga byasaba gukuraho ibiti bihakikije bigatuma adakomeza kugira ubuzima bwe bwite.
Like This Post?
Related Posts