-
Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Imyaka isaga Makumyabiri irashize bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Muzingira mu murenge wa Mutenderi akarere ka Ngoma bategereje indishyi z'akababaro batsindiye.
Bamwe muri aba baturage baganiriye na BTN, bavuze ko iyi ndishyi bamaze igihe kigera ku myaka makumyabiri bishyuza iyi ndishyi ariko bigakomeza kwanga dore ikibazo cyabo bakigejeje no muyobozi ariko bakaba nta gisubizo bahabwa.
Umwe muri aba baturage asaba inzego z'ubuyobozi zitandukanye zifite mu nshingano iki kibazo, kubarenganura kuko ubuzima bwabo buri kujya habi.
Yagize ati" Iki kibazo tumaze imyaka isaga makumyabiri tukirukaho ario nubundi bigakomeza kwanga. Mu byukuri Inzego zibifite munshingano zikwiye kuturenganura kuko biri gutuma tubaho nabi".
Ku mashirakinyoma, BTN yagerageje kubaza ukuri kuri iki kibazo maze ku murongo wa Telefoni iganira n'Umunyamategeko, Maitre Laurent Nkongori wakurikiraniye wagikurikiraniye hafi, ayitangariza ko yakigejeje muri Minisiteri y’Ubutabera ariko bakaba bataragira icyo bagikoraho.
Agira ati" Iki kibazo kirazwi mu nzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y'Ubutabera ariko ntakintu baragikoraho".
Aba baturage banavuga ko iyi myaka yose isaga Makumyabiri biruka kuri izi ndishyi, yabasigiye ibikomere byinshi birimo n'ubukene batwe no gutakaza amafaranga ku matike bakoreshaga.
Like This Post?
Related Posts