Captain w'ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi Haruna Niyonzima ,yongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu, nyuma yigihe asa nuwagizwe igicibwa muri iyi kipe , Amavubi yahamagaye 16 bakina hanze, aritegura imikino 2 ya gicuti muri Werurwe uyu mwaka .
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 taliki 05 Werurwe 2024, nibwo amakuru yagiye hanze ko abakinnyi 16 , bakina hanze y'uRwanda , barimo Niyonzima Haruna ,bamaze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu, amakuru dukesha igihe.com avuga ko , muri abo bakinnyi harimo n'abandi bataherukaga guhamagarwa, nka Steve Rubanguka , York Rafael , na Biramahire Abed , uretse abo kandi hari n'abari bahamagawe mu mikino iheruka nka Hakim Sahabo , Sibomana Patrick , Gitego Arthur , Mugisha Bonheur, Ntwali Fiancle , Nshuti Innocent, Imanishimwe Emmanuel , Byiringiro Lague , Manzi Thierry , Mutsinzi Ange , Bizimana Djihad na Maxime Weensen .
Ku wa mbere taliki ya 4 Werurwe ,nibwo amakuru yamenyekanye ko ikipe y'igihugu y'uRwanda, izakina imikino 2 ya gicuti, imikino izabera Antananarivo muri Madagascar, kuva taliki ya 18 kugeza taliki ya 26 Werurwe 2024 , Amavubi yari yasabye gukina na Guinea ariko ntibyakunda , akaba yaratumiwe mugisa n'irushanwa ry'amakipe 4 ariyo Botswana, Burundi , Madagascar ndetse nu uRwanda , gusa akaba azakina imikino ibiri n'ibihugu bya Botswana na Madagascar
Niyonzima Haruba yaherukaga guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ku mukino batsinzwemo na Ethiopian mu gushaka itike ya CHAN
Like This Post? Related Posts