• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Police Volleyball Club  y'abagore , yatwaye igikombe cya Liberation Cup, itsinze APR Volleyball club ku mukino wa nyuma , amaseti 3-1.

Wari umukino ukomeye ku makipe yombi , nyuma yuko APR WVC yari yageze ku mukino wa nyuma  , itsinze ikipe ya Ruhango  amaseti 3-0, ni mugihe ikipe ya Police WVC , yo yari yatsinze Rwanda Revenue Authority, amaseti 3-1, Police WVC yashakaga igikombe , kugirango yihimure , kuri APR WVC yayitwaye igikombe cya shampiyona.


Wari umukino utoroshye ku mpande zombi 

Ikipe ya Police  WVC niyo yinjiye mu mukino neza , itsinda iseti ya mbere amanota 27-25 , iseti itari yoroshye ku mpande zombi , iseti ya 2 ikipe ya Police   WVC yayitsinze  biyoroheye cyane , ku manota 25-13 , ikipe ya APR WVC yahise igaruka mu mukino itsinda iseti ya 3 , amanota 25-16, mu gihe iseti ya 4 Police WVC, yayitsinze ku manota 25-20.

Police WVC ibaye ikipe ya mbere , itwariye  igikombe muri Petit Stade ,nyuma yo kuvugururwa, iyi kipe yari yagerageje kwitwara neza muri shampiyona, gusa APR WVC ntiyayorohera , umutoza wa APR WVC Peter Kamasa , yari yatangaje ko bagomba gutwara iki gikombe , kuko gutoza APR WVC bivuze gutwara igikombe.


Abakobwa ba Police WVC bishimiye gutwara igikombe 


Abafana bari benshi cyane muri Petit Stade 


APR WVC yatengishye abakunzi bayo 






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments