Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Mutarama 2025, Nibwo ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yatangaje ko yatandukanye na Rutahizamu w'Amavubi Byiringiro Lague.
Ni ubutumwa Sandvikens IF yashyize hanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo urwa Instagram, aho yavuze ko icyemezo cyafashwe nyuma y'ubwumvikane bw’impande zombi.
Byiringiro Lague utabonaga umwanya uhagije wo gukina, yerekeje muri Suède muri Sandvikens IF ubwo yari ikiri mu Cyiciro cya Gatatu ku itariki 26 Mutarama 2023 avuye mu ikipe y'Ingabo z'Igihugu, APR FC.
Iyi kipe iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 43 mu mikino 30, isanzwe ibarizwamo undi Munyarwanda, Mukunzi Yannick unaherutse kongererwa amasezerano.