• Imikino / FOOTBALL

President wa Rayon Sports Twagirayezu Taddeo ,yavuze ko Robertinho ari umutoza mwiza akunda , ndetse abafana badakwiye kugira impungenge , bazakomeza kuganira akaguma ari umutoza wa Rayon Sports.

Ubwo yaganiraga na Radio 10 president wa Rayon Sports yabajijwe byinshi bijyanye niyi kipe abereye umuyobozi , mubyo yabajijwe harimo ikibazo cyo kongerera amasezerano umutoza Robertinho,  mu gisubiza yagize ati " abafana murazibi ko tubakunda cyane , kandi dukora ibyo tugomba gukora kugira ngo mwishime ".

Yakomeje agira ati " Reka mbivuge muri iyi nyito , mwihangane , mureke kudukorera ibiro tutari buze gushobora ,ntunkorere ibiro 500 icyarimwe , ahubwo ureke ntware 30 mbigeze aho mbijyana ngaruke ntware ibindi , niba ibyo twakemuye ari bicye turashyiramo imbaraga , ariko mwihangane turi mu mwanya mwiza wo gukemura ibibazo ".


President wa Rayon Sports avuga ko bazaganira na Robertinho akongera amasezerano 

Yongeye aho ati " Robertinho ni umutoza mwiza turabizi , njyewe ni ubwa 2 dukoranye , 2018-2019 twarakoranye ,dutwara n'igikombe , turabizi rero ko ari umutoza mwiza , hari ingingo nyinshi tugomba kwitegereza , nibyo tugomba kuganira nawe ,bahumure rero nta kibazo Robertinho turi kumwe .

Abakunzi ba Rayon Sports bahuriza ku rukundo bakunda uyu munya Brazil , kuko igihe yatozaga Rayon Sports aribwo iheruka gutwara gikombe cya shampiyona,  ndetse aribwo yakoze amateka yo kugera muuri 1/4  mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments