Gasabo: Umugore aratabaza nyuma yuko umugabo we amutanye umwana babyaranye ufite ubumuga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-25 07:23:24 Ubuzima

Umubyeyi witwa Tuyisenge Tamare utuye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, mu Karere ka Gasabo, arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we w'umukobwa wavukanye ubumuga.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n'umunyamakuru wa BTN TV, yavuze ko uyu mwana w'umukobwa twahaye izina rya Giraneza ngo mu gihe cy'umwaka n'igice amaze avutse, atigeze yoroherwa n'ubuzima kubera uburibwe aterwa n'ubumuga afite.

Tuyisenge avuga ko umugabo we babyaranye Igiraneza yaje gufata umwanzuro ugayitse wo kumutana umwana nyuma yo gusanga afite ubumuga none kuva icyo gihe yagenda ubuzima bwabo bwabaye bubi kurushaho kubera ko mbere bakibana wasangaga umwe muri bo asigarana umwana undi akajya gushakisha(gukora akazi) bigatuma kubona amafunguro barya biborohera none magingo aya kubera kubura uwo amusigira abura ikibatunga inzara ikabica.

Yagize ati" Papa wa Igiraneza yaje gufata umwanzuro ugayitse adusiga twenyine kuko ngo atari kwihanganira umwana ufite ubumuga. Mbere tukibana kubona ikidutunga byaratworoheraga kuko umwe muri twe yiyemezaga gusigarana umwana noneho undi akajya gushakisha amafaranga none ubu inzara iratwica tukabura epfo naruguru tugasasa tukaryama".

Uyu mubyeyi yakomeje abwira BTN ko yagerageje kuvuriza ahantu hatandukanye uburwayi bw'umwana we harimo Ibitaro bya Muhima na CHUK ariko biranga biba iby'ubusa kuko ubwo yaherezwaga taransiferi yo kumuvuriza i Gatagara kugirango bamugorore urutirigongo akire abaganga bamubwiye ko bisaba amafaranga y'u Rwanda menshi ni ukuvuga Miliyoni Imwe n'Ibihumbi Magana Abiri(1,200,000 Frw) bityo akaba aboneraho gusaba ubufasha abagiraneza bo kumutera inkunga akavuza umwana we.

Mu kiniga kinshi, Tuyisenge Tamale yageze aho yerurira BTN TV ko hari igihe byageze agashaka kumuta ahantu akigendera ariko kubwo umutima-nama wamukomanze byamwanze mu nda aragaruka aramuterura yirinda kuba nka se wabasize mu buzima bubi.

Hagize umuntu wifuza gutera inkunga uyu mubyeyi witwa Tuyisenge yakwifashisha nnimero ye ngenda ibaruye ku mazina ya Xxx Tuyisenge ariyo:0794984400.

IRADUKUNDA Jeremie/BTN TV

Related Post