Ibitaro bya Kibagabaga birashinjwa uburangare bwatumye umubyeyi apfana n'umwana yabyaraga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-28 07:40:55 Ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025, Nibwo umubyeyi wari waje kubyarira mu Bitaro bya Kibagabaga yapririye ku iseta ubwo abaganga bageragezaga kumukuramo umwana wari wamupfiriye mu nda, abo mu muryango we bavuga ko byose byatewe n'uburangare bwabo.

Bamwe mu baturage biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera witwa Uwizeye Rebeka w'imyaka 23, babwiye Bplus TV ko urupfu rwe n'umwana we ahanini rwatewe nuko abaganga babanje kumurangarana ubwo yari ari ku gise kuko ngo kuva bakihagera ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare, umugabo we witwa Jean yamwegereje abaganga abamenyesha ko umugore we agiye kubyara ariko bamusubiza ko bagiye kumufasha arategereza araheba.

Umugabo wa nyakwigendera yabwiye Bplus TV ati" Nazanye umugore wanjye ndamubegereza mbabwira ko amerewe nabi cyane agiye kubyara noneho mukubibasaba mbona babitesheje agaciro barambwira ngo nitonde baraza kumfasha ariko ubufasha bwabo twabutegereje turaheba. Byageze ubwo bamwakira  bambwira ko bagiye kumubyaza gusa mbamenyesha ko arwaye indwara y'umuvuduko w'amaraso bakwiye kwitondera kumuha imiti cyangwa ibinini bidasanzwe gusa nyuma bamuteye ikinya kimwongerera ibise ubuzima bwe burushaho kuzamba".

Akomeza ati" Nageze ubwo nsaba abaganga kumubaga bambera ibanga aho bamenyesheje ko batamubaga kuko ntacyo baramira bitewe nuko umwana wari uri mu nda yari yamaze kwitaba Imana. Nabasabye ko niba umwana wanjye yapfuye bansubiza nyina ahumeka barabinyemerera gusa bakomeza kumuhatiriza gusunikira hanze umwana wapfuye rero bimuviramo gupfa kuko yananiwe ndetse na bimwe mu bice by'umubiri we imbere byari byamaze kwangirika kubera gusunika umwana utakiri muzima".

Abagize umuryango wa nyakwigendera beruriye umunyamakuru wa Bplus TV ko atari ubwa mbere abaganga bo mu Bitaro bya Kibagabaga barangarana umurwayi bikamuviramo ingaruka mbi kuko rimwe na rimwe usanga abaje kwimenyereza umwuga w'ububyaza basigirwa inshingano noneho abawuzobereyemo bakigendera mu byabo bityo rero bagasaba ko abagize uruhare mu mpfu zabo bakurikiranwa ndetse n'Ibitaro bigahanwa ku buryo bw'intangarugero.

Bayi" Dukeneye ubutabera kuko yaba nyina n'umwana we bapfuye kubera uburangare bw'abaganga bo muri ibi Bitaro bya Kibagabaga, babiryozwe kandi umuryango wabo uhabwe impozamarira. Ikindi kandi abarinyuma y'urupfu rwabo bakurikiranwe dore ko atari ubwa mbere ibi bitaro bigwa mu ikosa ryo kurangarana abarwayi".

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru kuri iki kibazo, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Ibitaro bya Kibagabaga ndetse n'izindi nzigo zibifite mu nshingano ntibyamukundira cyakora nihagira andi makuru mashya azamenyekana kuri icyo BTN izabigarukaho mu makuru yayo ari imbere.

Source: Bplus TV

Related Post