Ku wa Mbere tariki ya 03 Werurwe 2025, Nibwo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wahamijwe ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’ubutabera bw’u Rwanda, yafatiwe mu Mujyi wa Fort Worth i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko areba abinjira n’abasohoka n’imipaka muri Amerika (ICE), aho rwavuze ko Prince Kid yatawe muri yombi ku wa 3 Werurwe nyuma y'iminsi atuye muri Fort Worth mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo yaninjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.
Amerika yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’impapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2024.
Kugeza ubu Prince Kid afungiye muri kasho z’uru rwego, mbere y’uko hafatwa ikindi cyemezo icyo aricyo cyose mu bijyanye no kumukura muri Amerika nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Mu Ukwakira 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwakatiye Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.
Umucamanza yavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko igihano cyagabanyijwe kigirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.