• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Paris Saint Germain yatanze ikirego muri UEFA irega Arsenal , mbere yo gihura mu mukino wa 1/2  muri UEFA Champions league , iyishinja kutubahiriza amategeko , ikagabanya amatike yari yagenewe abana bayo.

Arsenal yari yemeye ko abafana ba PSG bemerewe kwinjira kuri uyu mukino ari 3,000 bangana na 5% bya Stade ya Emirates Stadium , nkukko bisanzwe bigenda ku makipe yo ku mugabane w'iburayi , iyo yakiriye imikino aba agomba guha ikipe bahiye nibura 5% by'ubishobozi bwa Stade .

Uyu munsi nibwo Police yo mu mujyi wa London yavuze ko amatike ahabwa PSG atagomba kurenga 2,500 kubera impamvu z'umutekano , Police yavuze ko abafana ba PSG bamenaguye intebe zo muri Stade ubwo aya makipe aheruka guhura , PSG iti ibyo bangije ariko twarabyishyuye .

PSG rero yahise ijyana ikirego muri UEFA isaba ko amatike bemerewe yose bayahabwa , ndetse ko itishimiye kuba Arsenal yahengereye habura amasaha macye ngo umukino ube ikabona ku bibamenyesha .

Uyu mukino uteganyijwe ku munsi wejo , aho ikipe zombi zifuza kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league ku nshuro ya 2 , mu mateka yazo ndetse zombi zifuza gutwara iki gikombe bwa mbere mu mateka yazo .

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments