RIB yataye muri yombi umukozi wari ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu karere ka Gasabo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-29 09:53:12 Amakuru

Ku wa 16 Mata 2025, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Kayiranga Robert w’imyaka 36, wari umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu karere ka Gasabo, ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yahamirije iby'iyi nkuru ikinyamakuru btnrwanda.com, aho yavuze ko Kayiranga yafashwe amaze kwakira ruswa ingana na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda muri Enye yari yasabye umuturage wari wari warubatse ihema rikorerwamo ibirori bitandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo batazamusenyera.

Kayiranga Robert akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke kikaba giteganwa n’ingingo ya kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamwe n'iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB irashimira abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bwo kwanga guhishira aho babonye ruswa bagatanga amakuru kugira ngo abagira uruhare mu kwaka no gutanga ruswa bagezwe imbere y’ubutabera.

RIB ikomeza kwibutsa abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko babicikaho bakajya bakora ibyemewe n’amategeko.

Kugeza ubu Kayiranga Robert afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Related Post