Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, Nibwo Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye gutaha, zinyuze mu Rwanda.
Mbere y’uko aba basirikare bagizwe n'ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, batangira urugendo, habanje igikorwa cyo kugenzura ibyangombwa byabo ku mupaka munini wa RDC n’u Rwanda, uzwi nka La Corniche.
Umubare w’abasirikare batashye muri iki cyiciro ntiwamenyekanye kuko ni igikorwa SADC yifuje ko cyaba mu bwiru nubwo bitabujije amakamyo agera kuri arindwi atwaye ibikoresho byabo ndetse n’imodoka nto zirimo abahagarariye inzego zibaherekeje kugenda agaragarira amaso y'abantu.
Gusa icyamenyekanye ni uko uyu munsi wahariwe gucyura ibikoresho bya gisirikare ndetse n’abasirikare bake babiherekeje, bikaba byitezwe ko mu bindi byiciro ari bwo hazataha benshi.
SADC yateganyije ko aba basirikare bakoresha umuhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo, bakomereze mu Karere ka Chato mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzania.
Ingabo za SADC zatangiye gukorera mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023. Zafashaga ingabo za RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 kugeza mu mpera za Mutarama 2025 ubwo zatsindirwaga mu mujyi wa Sake na Goma.