APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya 14 nyuma yo gutsinda yandagaje Rayon Sports-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-05 05:32:44 Imikino

Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Gicurasi 2025, Nibwo ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya 14, nyuma yo gutsindira Rayon Sports ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro ibitego 2-0.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

Mu bwugarizi: Ishimwe Pierre wakinaga mu izamu, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude [Kapiteni] , Nshimiyimana Yunusu na Niyigena Clément

Mu kibuga hagati: Nshimirimana Ismaël, Ruboneka Jean Bosco na Mohamadou Lamine Bah

Ba rutahizamu: Denis Omedi, Mugisha Gilbert na Cheick Djibril Ouattara

Abakinnyi ba Rayon Sports 11 babanje mu kibuga

Mu bwugarizi: Ndikuriyo Patient (mu izamu), Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Omar Gning na Youssou Diagne.

Mu kibuga hagati: Souleymane Daffé, Ndayishimiye Richard na [Kapiteni] Muhire Kevin

Ba rutahizamu: Aziz Bassane, Iraguha Hadji na Biramahire Abeddy
 
Ni umukino watangiye ikipe ya APR FC isatira cyane ikarema uburyo bwo gutsinda dore ko yabonye imipira myinshi y’imiterekano irimo za kufura na koruneri bimwe mu byaranze intangiriro zawo.

Ku munota wa 5 gusa ikipe ya APR FC yabonye igitego cya I cyatsindwe na rutahizamu, Cheick Djibril Ouattara nyuma yo kwandagaza ba myugariro ba Rayon Sports yatakarije hagati mu kibuga akawuzamukana yiruka cyane kugeza acenze Ndayishimiye Richard mu rubuga rw’amahina maze akareba uko umunyezamu Ndikuriyo Patient utari uhagaze neza, amutsinda igitego aho yari ari.

Ku munota wa 29, iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu, yabonye igitego cya Kabiri cyatsindwe na Mugisha Gilbert wakiriye umupira waje uhererekanwa neza kuva ku muzamu Ishimwe Pierre, uzamukanwa neza na Ouattara mbere y’uko Ruboneka Jean Bosco awuhindurira Mugisha Gilbert winjiye mu rubuga rw’amahina akaroba umunyezamu, Ndikuriyo Patient, APR FC yarusha Rayon Sports cyane ikomeza guha ibyishimo abakunzi bayo bari muri Stade Amahoro yari yuzuye ku kigero cya 90%.

Rayon Sports yahise ijya ku gitutu maze umutoza wayo asimbuza akuramo Souleymane Daffé hajyamo Niyonzima Olivier Seif nubwo wabonaga muri rusange, iyi kipe igowe no kwakira imipira ngo iyikine, dore ko igice cya mbere cyarangiye nta buryo bukomeye ibonye imbere y’izamu rya APR FC.

Mu minota ya 70 na 82, Rayon Sports yagerageje gusatira ndetse ibona uburyo bwinshi burimo za kufura na koruneri, gusa Muhire Kevin, Rukundo Abdul-Rahman, Bugingo Hakim na Adama Bagayogo wasimbuye Aziz Bassane ntibabubyaze umusaruro, iminota 90 ndetse n’itanu yongereweho irangira APR FC itsinze 2-0, ari inshuro ya gatatu itsindiye Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro; ibyo yaherukaga muri 2010.

APR FC yegukanye iki Gikombe mu gihe yari imaze imyaka umunani itagikoraho dore ko yagiherukaga muri 2017 ubwo yatsindaga Espoir FC igitego 1-0, mu gihe Rayon Sports yo igiheruka 2023 igikuye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, itsinze APR igitego 1-0.

Uretse uyu mukino, Ikipe ya Indahangarwa WFC yegukanye iri rushanwa mu Bagore inyagiye Rayon Sports ibitego 4-2. Umwanya wa gatatu waraye wegunywe na Police FC itsinze Mukura Victory Sports et Loisirs igitego 1-0, mu gihe Police WFC yegukanye umwanya wa gatatu bigoranye itsinze Kamonyi WFC kuri za penaliti 4-3, mu mikino yombi yabereye kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pélé kuri uyu wa 03 Gicurasi 2025.









Related Post