Police y'uRwanda yatangaje ko ushinzwe umutekano wateze umufana wa Rayon Sports akikubita hasi abanje agatuza , yamaze gutabwa muri yombi ,kugirango akurikiranwe ku cyaha yakoze .
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, nibwo Rayon Sports yatsinze Police FC, mu mukino abakunzi ba Rayon Sports bari bakaniye cyane , bashaka gutsinda kugirango bisubize umwanya wa mbere , umukino urangiye nibwo yabaye ibyatumye abanyarwanda bacika ururondogoro .
Nyuma y'umukino hagaragaye umusore wari winjiye mu kibuga , maze mugushaka kuvamo yiruka umwe mubashinzwe umutekano ,banzwe bazwi nkaba bawunsa , yateze uyu musore maze arenga ibyapa byamamaza kuri Stade, maze akubita agatuza hasi ahita agwa igihumure , benshi banakeka ko yaba yitabye Imana.
Uyu mwana akimara kugwa hasi benshi bacyetse ko yitabye Imana , gusa yaje kuzanzamuka
Ubwo yasubizaga ubutumwa bwa Angeli Mutabaruka , Police y'igihugu yavuze ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi , bati " Muraho , umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports, kuri Kigali Pele Stadium, yamaze gufatwa kugirango akurikiranwe ku cyaha yakoze " .
Ni kenshi hagiye hagaragara imikorere mibi kuri aba bantu bacunga umutekano kuri Stade, aho usanga akenshi bahutaza abantu , rimwe na rimwe ugasanga banasagarira abayobozi b'amakipe , abakinbyi cyangwa abandi banyacyubahiro , abenshi bakemeza ko nta bumenyi baba bafite mu binjyanye no gucunga umutekano wo ku kibuga