Ikipe ya Rayon Sports yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, isaba ko habaho kwitwararika , mu kugena abasifuzi b'umunsi wa 28 wa shampiyona, byumwihariko ku mukino izakinamo na Bugesera FC.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Gicurasi , nibwo Rayon Sports yandikiye FERWAFA , iyisaba kwitondera abasifuzi, iza guha umukino wayo na Bugesera FC, Rayon Sports yasabye ko, imikino ya nyuma ya shampiyona ku makipe arwanira igikombe , n'amakipe ahatanira kutamanuka yahabwa abasifuzi mpuzamahanga, kandi bafite uburambe mu gusifura .
Ivuga ko hari abasifuzi bagiye baregwa kubogama ku mikino, ariko ntigire icyo ibikoraho, Rayon Sports yatanze ingero 2 z'ibirego Vision FC yareze abasifuzi, barimo Dushimimana Eric nabo bakoranye , ndetse na Ngaboyisonga Patrick nabo bakoranye ku mukino wa Marine FC, ariko ntihagira igikorwa .
Amakuru aravuga ko Ngaboyisonga Patrick yaba ariwe wahawe umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports, akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Rayon Sports banditse iyi baruwa , Ngaboyisonga ntabwo yasifuye igice kibanza cya shampiyona, kuko yari yaragiye kwiga muri Espanye , gusa aho yagarukiye, mu mikino 8 ya mbere hasifuye harimo imikino 4 ya APR FC .
Gusifurara APR FC imikino myinshi mu gihe gito ni kimwe mu byatumye abakunzi ba Rayon Sports, batabona Patrick nk'umusifuzi wagira ubutabera ku mukino batezwemo na mucyeba.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, riheruka kwirukana abasifuzi 3 bose bashinjwa kugena ibiva mu mukino ( match fixing) , hagamijwe inyungu bwite , mu mikino y'amahirwe ( betting) .
Ngaboyisonga Patrick niwo mukino wa mbere agiye gusifurira Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino