Rwamagana: Trinity Metals yoroje inka batatu Barokotse Jenoside inashyikiriza undi inzu yasanwe itwaye Miliyoni 7 Frw-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-26 07:38:21 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025, Nibwo ubuyobozi bwa kompanyi y'ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro mu Rwanda, Trinity Metals ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwulire, mu Karere ka Rwamagana, bamuritse ku mugaragaro inzu yasaniwe Niyamira Alphonsine warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994.
?
Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Karuzigura, mu Kagari ka Ntunga ahatuye umuryango wa Niyamira, kibaye mu gihe iyi kompanyi "Trinity Metals" yibukaga ku Nshuro ya 31  abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, mu muhango wabereye ahakorera iyi kompanyi mu Murenge wa Musha.
?
Niyamira, umubyeyi w'abana batatu, ubwo yari amaze gushyikirizwa inzu ye agashimira byimazeyo Trinity Metals ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwulire bwamuhisemo bukamuhoza amarira binyuze ku kumusanira inzu, yavuze ko mbere yari agowe cyane no kurara mu iyo yari asanzwe abamo bitewe nuko yari yarangiritse bikomeye ku buryo iyo yaryamaga yabaga afite ubwoba bw'uko ishobora kumugwa hejuru dore ko hari aho yavaga.

Yagize ati" Sinabona uko mbashimira kuko ibyo mwahoreye Imana ibibahere umugisha, Ndashimira cyane ubuyobozi bwa Trinity Metals inkuye hanze, ndashima ubuyobozi bw'Akagari, umurenge , Akarere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba mwarampisemo bakiyemeza kumpoza amarira. Ndakeka ubuzima bwanjye bugaruye ubuyanja kuko icyabuhungabanyaga cyamaze kurandurwa, inzu twarimo twayiraragamo dufite ubwoba kuko yendaga kugwa, twaryama tukarara tuzi ko ishobora kutugwa hejuru, iyo imvura yagwaga wasangaga hari ahava. Imana ibibahembere".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwulire, Zamu Daniel ati" Turashimira cyane Trinity Metals kubwo imikoranire myiza ifitanye natwe, mu byukuri inkunga, isanamitima n'ubufasha mutanga bitanga ubuzima, bukura abagenerwabikorwa mu bwugunge ntibakomeze guheranwa n'agahinda by'umwihariko Abarokotse Jenoside. Turacyari mu rugendo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi bigendana n'ibikorwa bikorerwa abayirokotse, ntimutujya kure turafatanya muri urwo rugendo bityo natwe nk'ubuyobozi bw'Umurenge, Akarere ka Rwamagana turateganya guha Trinity Metals igihembo cy'ishimwe, Imana ijye iyiha umugisha kandi ihahe ironke".

Peter Geleta, Umuyobozi mukuru wa Trinity Metals wishimiye ko igikorwa cyo gutunganya iyi nzu ya Niyamira Alphonsine cyarangiye neza, yashimiye ubuyobozi bw'Umurenge na Leta muri rusange ku kuba idatererana abaturage bayo by'u mwihariko abari mu bihe bigoranye bitandukanye no mu bindi bihugu yakoreyemo ndetse 

 Agira ati" Turabashimira, turishimira ko igikorwa cyagenze neza kandi kikarangira neza, ni iby'agaciro kenshi kuba wahawe inzu, twari tuzi icyo kibazo, turabashima ko mwabashije gukomera nyuma yo guca mu bihe bikomeye, wanyuze muri byinshi ariko ni ibyishimo ku kuba abana bawe bari kwiga bazakwitaho, tunabasezeranya ko bazaza iwacu tukabaha akazi. Igikorwa nk'iki Trinity Metals yakigize umuco kuko gisanzwe gikorwa kandi kizahoraho".

Akomeza ati" Turashimira cyane ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwulire, Leta y'u Rwanda kuba mukomeza kuba hafi y'abaturage cyane cyane abababaye, mukamenya aho intege zabo ziri kugirango mubagarurire ibyishimo bitandukanye n'ahandi mu bihugu bitandukanye nakozemo".

Uretse iyi nzu yasanwe n'ibindi Trinity Metals, yaremeye uyu muturage wasizwe iheru heru na Jenoside ubwo yari afite imyaka 14 y'amavuko, yanoroje inka za kijyambere abaturage batatu bo mu mirenge isanzwe ikoreramo barimo Nyirahirwa Donatha utuye mu Mudugudu wa Cyimbazi, Akagari ka Ntunga, mu Murenge wa Mwulire, Mukamakuza Claudine utuye mu Murenge wa Musha na Nyirigira Jean de Dieu wo mu Murenge wa Munyiginya mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka no kwiteza imbere binyuze mu bworozi n'ubuhinzi.

Umuyobozi wa Trinity ishami rya Musha, MBANZA Missionnaire, yavuze ko ibikorwa nk'ibi iyi kompanyi ibikora mu rwego rwo gufasha abaturage kwiyubaka no kwiteza imbere binyuze mu bworozi ndetse anizeza ko nk'uko biagizwe umuco bizahora bikorwa.

Ati" Koroza abaturage ni iby'agaciro kenshi nka Trinity Metals kuko iyo umuturage ateye imbere twarabigizemo uruhare biratunyura kandi bikagaragaza ko tutaruhiye ubusa. Inka mworojwe muzifate neza, zibahe umukamo n'umusaruro mwiza kandi twizeza ko hari abandi duteganya koroza mu minsi iri imbere nkuko bisanzwe bikorwa".

Amakuru BTN ikesha ubuyobozi bwa Trinity Metals ishami rya Musha, avuga ko iyi nzu yashyizwemo ibikoresho bishya bigezweho, yuzuye itwaye Miliyoni 7 Frw, yatangiye kubakwa mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka mu gihe inka eshatu zaremewe Abarokotse zifite agaciro ka 1,893, 000 Frw kuko ebyiri muri zo zaguzwe Ibihumbi 650 Frw kuri buri imwe, indi igurwa Ibihumbi 500 Frw noneho hakaniyongeraho ubwishingizi bwazo aho imwe yatanzweho ubw'Ibihumbi 31 Frw ku mwaka.









MBANZA Missionnaire na Peter Geleta, Umuyobozi mukuru wa Trinity Metals ubwo bashimiraga Leta y'u Rwanda


Gitifu w'Umurenge wa Mwulire, Zamu Daniel ubwo yashimiraga Trinity Metals

MBANZA Missionnaire wa kabiri uvuye ibumoso, Niyamira Alphonsine ubwo yashimiraga ubuyobozi bwa Trinity Metals, Peter Geleta wa kabiri uvuye iburyo







Dushimimana Elias/BTN@2025

E-mail:dshmmnelias@gmail.com

Amafoto: Aime Pacific Byiringiro

Related Post