• Imikino / FOOTBALL

Ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi,  yahamagaye abakinnyi 27 barimo 4 bashya ,n'abandi bagarutse mu ikipe y'igihugu nyuma y'igihe badahamagarwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki 28 Gicurasi , nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi agiye kwifashisha mu mikino ya gicuti, Meddy Kagere ni izina ryagarutse mu ikipe y'igihugu Amavubi nyuma y'igihe kinini, akaba yongeye guhamagarwa , mu gihe Ngwabije Bryan Clovis yagarutse nyuma y'imyaka 4 adahamagarwa .

Mubakinnyi bashya bahamagawe harimo Noel Uwimana wahamagawe muri 2023 ariko ntiyakina , abandi barimo Nkulikiyimana Darryl Nganji wa FCV Dendereh,  Kayibanda Claude Smith wa Luton town mu bwongereza , Aly Enzo Hamon wa Angouleme CFC.




Ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi , azakina na Algeria nkuru , ndetse na Algeria yabatarengeje imyaka 23 , imikino yombi izabera muri Algeria  mukwezi gutaha .

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments