Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, Nibwo mu Karere ka Kicukiro, habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyateguwe n'Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’imyuga,Tekiniki n’Ubumenyingiro(RTB) ku bufatanye n'’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), kibanze ku mikorere n'umusaruro by'ibigo byombi n'ibikorwa biteganya gukora mu minsi iri imbere.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi mu kiganiro n’Abanyamakuru, yavuze ko umubare w'abashomeri wagabunetse bitewe n'umusaruro urubyiruko rwize amashuri y’imyuga,Tekiniki n’Ubumenyingiro ruri kubona ndetse ko iyo witegereje neza usanga abayasoje bashishikazwa no kwikorera bidasabye gutegereza akazi k'abandi naho abatikoreye bakabona imirimo mu buryo bwihuse.
Eng. Umukunzi yongeyeho ko imyumvire yabafataga abiga muri aya masomo nk’abadashoboye bananiwe andi masomo,igenda ihinduka bitewe n’ubukangurambaga bagenda bakora kandi ko bizeye ko n’abagifite bene iyo myumvire bazageraho bagahinduka.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko 80% by’abanyeshuri bose baba bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito babona akazi nyuma yo kuyarangiza mu gihe 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.
Eng. Umukunzi agaragaza ko bitewe na gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, (NST2) n’akamaro k’imyuga, abaturage bakwiye guhindura imyumvire kuko abize amashuri y’imyuga bakora ibyo batekerezaga ko bikorwa n’abanyamahanga.
Yagize ati: “Birasaba ko duhindura imyumvire tukumva ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa, atari ayo abantu bananiranye atari ayo abantu babuze ahandi bajya ahubwo tukumva akamaro kayo.”
Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko aho Isi igeze bisaba ko umuntu agira ubumenyi n’umwuga ufatika umubyarira inyungu kuko kutabimenya ntaho bitandukaniye no kutamenya gusoma no kwandika.
NST2 ishimangira kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, (TVET) ndetse n’amashuri makuru rikajyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo dore ko biteganyijwe ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro (VTCs) mu buryo bwo kwigira ku murimo bizongerwa bishyirwe muri buri Kagari mu gihugu hose.
Naho amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro, (TVET) n’amashuri makuru (HLIs) bizakomeza gutezwa imbere hifashishijwe ibikorwa remezo bigezweho ndetse ahabwe ibikoresho bihagije byo guteza imbere imyigishirize y’imibare, Siyansi, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (STEM) no guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
RTB yatangaje ibyo mu gihe abanyeshuri 4,562 ku wa 29 Gicurasi 2025, bazahabwa impamyabushobozi igaragaza ko barangije amasomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, (Rwanda Polytechnic).
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yatangaje ko kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025 abanyeshuri bagera kuri 4562 bahabwa impamyabushobozi .
Dr. Mucyo yavuze ko abagera kuri 4562 bazahabwa impamyabushobozi ari abarangije amasomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye y’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro naho abagera 1489 bahabwe impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Ni ku nshuro ya munani Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rizaba ritanze impamyabumenyi.
Mu mwaka wa 2024, abanyeshuri bahawe impamyabushobozi bari 3024, muri abo harimo abakobwa bangana na 29,2% mu gihe abahungu banganaga na 70,8%.
Mu 2020 iyi politiki yaravuguruwe kugira ngo ihuzwe na Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere, NST1, ndetse ubu hakaba hari gahunda yo kuyivugurura nanone kugira ngo ihuzwe na NST2, kugira ngo irusheho kujyana n’igihe tugezemo n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu minsi ya none.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekinike imyuga n’ubumenyingiro [RTB] rutangaza ko umubare w’abiga imyuga, tekinike n’ubumenyingiro ugeze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022.
Ni mu gihe intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, NST1, yateganyaga ko umubare w’abanyeshuri biga imyuga, tekinike n’ubumenyi ngiro wagombaga kugera kuri 60% bitarenze 2024.
Magingo aya mu Rwanda habarurwa amashuri 496 y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro.