Abangavu bishoye mu buraya baterwa inda nk'ihene zahutse mu mpeshyi- i Karongi baratabaza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-29 13:30:09 Amakuru

Abaturage batuye mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Mataba, muri Santeri ya Rwabitanga, baratabariza abangavu bishoye mu buraya bigateza umutekano muke.

Bamwe muri bo biganjemo ababyeyi batuye muri aka Karere ka Karongi, batangarije BTN TV ko batewe impungenge n’uburaya bukomeje guca ibintu muri iyi Santeri ya Rwabitanga, aho ngo ahanini usanga ari abangavu bishora muri ibi bikorwa utaretse ubusinzi bityo bakaba bibaza ahazaza habo mu gihe haba hatagize igikorwa mu maguru mashya.

Umukecuru uhatuye yabwiye umunyamakuru wa BTN ko iki kibazo cy'uburaya bukorwa n'abana bakiri bato b'abakobwa, kimaze igihe kinini dore ko kubwo uyu mwuga ukorwa ahagaragara ubuyobozi bwakabaye bwaragihagurukiye dore ko ari umuco umaze kwanduzwa benshi ushobora kwibagiza bamwe undi uzwi nko gukwa umugeni.

Ati’’Birababaje , nta musore uzabakwa kuko bataha amajoro , ntibakora ahubwo birirwana n’abagabo mu tubari basinda inzoga z'inkorano. Tubona bisa nk'ibirebererwa n'abakabikumiriye kuko bikorwa ahagaragara, bazakomeza guterwa inda nk'ihene zahutse ku izuba".

Abandi bakomeza bati" Nonese kuba indaya igezweho yishyurwa amafaranga 500 Frw bituma hari abiyemeza guta ingo zabo ikindi kubona abana bari munsi y'imyaka 18 y'amavuko bakora uburya ni ikintu kibabaje cyane".

Umugabo utaremeye ko amazina n'imyirondoro bye bijya ahagaragara, yavuze ko ahanini ikibitera ni ukutanyurwa kw'abana b’abakobwa, aho hari ababonana bagenzi babo akantu keza kagezweho  bakifuza kukageraho hakoreshejwe inzira zose harimo n’uburaya ndetse ko ubukene n’amakimbirane mu miryango bifite gutuma umwana ava mu rugo.

Ubwo umunyamakuru wa BTN yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Alarere ka Karongi kuri iyi ngingo ntibyamukundira gusa ariko ntigira icyo buyitangaza, iyi nkuru izagarukwaho.

Icyifuzo cy'aba baturage nuko abantu bacumbikira aba bana b'abakobwa bafatirwa ingamba ku buryo bahabwa amabwiriza yo kwanga gucumbikira abatarageza imyaka y'ubukure.

Remy Ngabonziza/BTN TV i Karongi

Related Post